
“Ibisingizo Live Concert” Korali Besalel izafatanya na Korali Baraka guhembura imitima mu gitaramo gitegerejwe na benshi
ADEPR Nyarugenge: Mu rwego rwo gukomeza kwagura umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mutima, Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Nyarugenge ikomeje kubategurira igitaramo cyihariye cyiswe “Ibisingizo Live Concert”, kizaba ku matariki ya 27 na 28 Nzeri 2025. Ni igitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, aho abantu baturutse imihanda yose bazahurira mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge bagamije gushima Imana no kuyisingiza ku mugaragaro.
Iki gitaramo kizibanda ku kuramya no guhimbaza Imana, ariko by’umwihariko no gutanga ubutumwa bw’ihumure bwo guhamagarira imitima ya benshi kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Abategura iki gikorwa batangaza ko atari ugutaramira abantu nk’uko bigenda mu bitaramo by’imyidagaduro, ahubwo ni ibihe by’umwuka byateguwe kugira ngo abantu bahure n’Imana, bayimenye byimbitse, bayishimire uburinzi n’urukundo rwayo rudashira.
Mu rwego rwo gusangizanya umugisha n’ubufatanye mu ivugabutumwa, Korali Besalel ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Murambi, nayo yatumiwe kandi izitabira “Ibisingizo Live Concert.” Ni umwe mu makorali akunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, izwiho kuririmba mu buryo bugezweho ariko bukubiyemo inyigisho zikomeye.
Besalel Choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo zayo nka “Nimushime”, “Ndakwiboneye” ndetse n’iyitwa “Yesu Yaratwimanye” zakomeje imitima ya benshi. Ubuyobozi bwa Baraka Choir buvuga ko bahisemo gutumira Besalel kuko ari korali ihuza indangagaciro z’ivugabutumwa rishingiye ku Ijambo ry’Imana no ku ndirimbo zifite umutima w’amashimwe.
Ibi byatumye iki gitaramo kirushaho guhabwa isura idasanzwe, kuko kizaba kirimo ubufatanye hagati yama korali ndetse nabaramyi batandukanye bakomeye mu Rwanda, kandi bose bahuriye ku ntego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza.
Korali Baraka yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 1982 yitwa Chorale Cyahafi, itangirana n’abaririmbyi 12 baririmbiraga mu cyumba cyo mu Cyahafi. Nyuma y’igihe gito, ubuyobozi bw’itorero bwabonye ko bafite impano, bahita bazamurwa baririmbira ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge. Mu mwaka wa 1996, bahinduye izina bitwa Korali Baraka, izina baracyitwikiriye kugeza n’uyu munsi.
Mu myaka isaga 40 bamaze bakora umurimo, Baraka Choir yakoze ibikorwa binyuranye by’ivugabutumwa birimo gusura abarwayi mu bitaro bya CHUB, ivugabutumwa mu magereza atandukanye arimo aya Nyamagabe, Muhanga na Kigali, ndetse no gukora ibitaramo bikomeye mu gihugu hose. Bataramiye no hanze y’u Rwanda nka Kisoro muri Uganda, Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no mu Mujyi wa Ngozi mu Burundi, aho bakiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu.
Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bafite intego yo gukomeza gukora ivugabutumwa ryimbitse ariko rinajyana no gufasha abatishoboye. Muri gahunda zabo harimo no gusohora indirimbo nshya nibura imwe buri kwezi, ndetse no gutegura gahunda ihoraho yo kwegera abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ku matariki ya 27 na 28 Nzeri 2025, kikazaba kirimo kuramya, gusenga, guhimbaza Imana no kwigishwa Ijambo ryayo. Korali Baraka izafatanya na Korali Besalel muri uru rugendo rwo gusubiza imitima y’abantu ku Mana. Ni igitaramo cy’umwuka, si umuziki gusa.
“‘Ibisingizo Live Concert’ ni urubuga rwo kuvuga tuti: Mana urakoze. Si igitaramo gisanzwe, ni ihuriro ry’imitima zishima.” abakunzi b’indirimbo zo kuramya nizihimbaza Imana n’abashaka kwegera Imana, imiryango, inshuti, n’abakirisitu bose baratumiwe.
Korali Besalel