Thanksgiving  Conference 2025 ni igiterane cy’amashimwe cyateguwe na Revival Palace Community Church
2 mins read

Thanksgiving  Conference 2025 ni igiterane cy’amashimwe cyateguwe na Revival Palace Community Church

Ni igiterane kizarangwa n’ibihe by’ubushyuhe bwo mu Mwuka, kikaba cyarateguwe ku nsanganyamatsiko ikubiye mu magambo yanditswe muri Zaburi 126:3 igira iti: “ Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye.”

Kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Kanama 2025, Itorero Revival Palace Community Church rikorera i Bugesera rizakira igiterane gikomeye cyo gushimira Imana, kizwi nka Thanksgiving Conference 2025.

Revival Palace Community Church mu Bugesera yararikiye buri wese kuzifatanya nayo mu gushima Imana. Bati: “Ni undi mwanya wo kwibuka ibikomeye Imana yakoze no kuyishimira. Nimuze twegere Uwiteka tumushimire! Mwese muhawe ikaze.”

Bagaragaje ko iki giterane ngarukamwaka “Thanksgiving Conference”, ari igihe cyo guhura n’Imana mu buryo budasanzwe. Kizaba kirimo ibice bitatu by’ingenzi.

  1. Amasengesho (Prayer Sessions): Mu gitondo ndetse na nimugoroba, abitabira bazajya bahurira hamwe mu bihe byo gusenga bifite intego. Hazaba amasengesho yo gushimira Imana, ayo kwihana, ayo gusengera igihugu, imiryango, ubuzima bw’umwuka n’ibindi. Ni igihe cyo kwegerana n’Imana, kuyitura imitwaro yose no guhabwa ihumure no gukira.

    2. Guhimbaza no Kuramya (Praise and Worship): Hazabaho igihe cyo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhambaye binyuze mu ndirimbo, impundu n’ibihe byuzuye umwuka. Umuziki uzayoborwa n’abaramyi Healers of the Broken Hearts, bazafasha abitabiriye kwinjira mu mwuka wo kuramya no kwegerana n’Imana. Aha niho imitima isenyuka, ihumure rikirizwa, n’ibitwenge bikagaruka.

    3. Ijambo ry’Imana (The Powerful Word of God): Hazabaho inyigisho z’ijambo ry’Imana zizatangwa n’abakozi b’Imana barimo: Bishop Dr. Daryl Forehand ndetse na Apostle Dr. M Rueal McCoy, Sir. Aba bakozi b’Imana bazakirwa ku buryo bw’icyubahiro na Pastor Dr. Ian Tumusiime, umushumba mukuru wa Revival Palace Community Church mu Bugesera, akaba n’umwe mu batangije iki giterane.

    Ijambo ry’Imana rizaba rifite intego yo guhindura ubuzima, gukiza abababaye, gukomeza abacogoye no gushimangira umuhamagaro w’abantu bose bari mu nzu y’Imana. “Iki ni igihe cy’ingenzi cyo kwibuka aho Imana yakugejeje, aho yagukuye, no gushimira ineza yayo. Ariko ni n’umwanya wo kwakira ibyo wifuza, kubona umurongo mushya w’ubuzima, no kongererwa imbaraga zo gukomeza urugendo rw’umwuka”. RPCC Bugesera.

    Aba bakozi b’Imana bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bishop Dr. Daryl Forehand ndetse na Apostle Dr. M Rueal McCoy, Sir, ni na bo bari batumiwe mu giterane cy’umwaka ushize cyabereye mu Bugesera, kikaba cyari cyahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Itorero Revival Palace rimaze rikorera mu Bugesera.  

    Cyabaye tariki 14-18 Kanama 2024, kiririmbamo umuhanzikazi w’icyamamare muri Tanzania, Bella Kombo, ndetse na El Shaddai yo mu Rwanda yamamaye mu ndirimbo “Cikamo”. Cyahembuye benshi ndetse kiba n’inzira yo kumenyekana kwa Bella Kombo mu Rwanda, kuko nyuma yacyo yatumiwe kenshi n’izindi nsengero.

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *