
Burya ngo bimwe mu bitera kurwara umugongo harimo no kuryamira umusego
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko bitiza umurindi indwara nyinshi zirimo guturika kw’imitsi yo mu bwonko, indwara z’umutima n’umugongo.
Ibi kandi byongeye kugarukwaho n’inzobere mu gutera ikinya no kuvura ububabare mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Gaston Nyirigira, wavuze ko kenshi hari ibintu abantu bakunze kwirengagiza ariko bikazarangira bibagizeho ingaruka.
Uyu muganga yasobanuye ko mu mibereho ya buri munsi hari ibintu abantu bakora babyita bito ariko bikagenda bibangiriza cyane.
Yagize ati “Hari ikintu abantu benshi batazi nko kuryama ku musego, abantu benshi ntibajya batekereza aho umusego ushobora guhurira no kurwara ibikanu, ijosi, umutwe w’inyuma, n’umugongo.”
Yasobanuye ko umuntu ukunda gukoresha imisego iyo aryamye urutirigongo rwiheta mu buryo umusego ukozemo, aho kugororoka nk’uko bisanzwe.
Uko ugenda umara umwanya kuri uwo musego bituma wangirika, ukazajya kwa muganga urwaye ibikanu, waratangiye kugira ibinya mu maboko no kubabara umugongo.
Ati “Ibyo ni bibi cyane ku buryo hari aho bigera twagukorera ibizamini, tugasanga bisaba ko tunakubaga. Simvuze ko kuryama ku musego ari bibi, ariko imisego iratandukana ahari imisego myiza ituma iyo uryamye urutirigongo rwawe ruba rurambuye neza.”
Ikindi abantu batitaho ni uburyo bakora akazi kabo ka buri munsi, aho nk’abakozi bo mu biro bicara umwanya munini ariko bakibagirwa ko bakeneye kugorora ingingo.
Ati “Akaba yajya hanze agafata umuyaga akagaruka ubwenge bwasubiye ku murongo inyama ze zaruhutse, n’amaraso yatembereye neza.”
Kwicara ku ntebe uko wiboneye na byo biri mu byangiza, kuko hari igihe wicara ku ntebe itari nziza ikaba yakwangiza umugongo, cyangwa intebe ikaba ari nziza wowe wicara nabi bikarangira ugize ibibazo.
Dr. Nyirigira yavuze ko hari n’abantu bagenda nabi atari ikibazo cy’uko bateye ahubwo ari ukwiha cyangwa kwigana ingendo bumva ko zigezweho, nyamara bene abo baba bari gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yanagarutse ku bantu bapfa gukora siporo gutyo gusa, batabanje kubaza muganga cyangwa abahanga mu bya siporo, agaragaza ko iyo wihaye gukora ibyo utamenyereye ngo ni uko ubonye hari ubikora, bishobora kwangiza umugongo.
Ati “Ugomba kubanza kumenya uko umubiri wawe uteye kugira ngo umenye n’ubwoko bwa siporo ukora, kuko hari nk’abantu tubuza kwiruka kubera ibibazo by’umugongo.”
Mu bijyanye n’imirire yaburiye abantu batanywa amazi ahagije n’abatarya indyo yuzuye avuga ko “umugongo hari igihe uterwa n’ibyo urya bitanoze, aho hari nk’igihe bagusuzuma bagasanga ‘disk’ zawe zarumye kubera kutanywa amazi, bikaba ngombwa ko bagutegeka kunywa amazi menshi.”
Umugongo ushobora guterwa n’ibintu byinshi bityo niba urwaye uwurwaye ukwiye kuganiriza muganga ku bikorwa ukora bya buri munsi, kuko akenshi usanga umuti atari ibinini kuko 70% by’iyi ndwara bivurwa no guhindura imibereho, gukoresha umusego nabi bishobora kuba nyirabayazana yo kwangirika k’umugongo.