“Ntagufite”: Indirimbo Nshya ya Rehoboth Choir ADEPR Remera Ishimangira Kwiringira Imana Mu Bihe Byose
1 min read

“Ntagufite”: Indirimbo Nshya ya Rehoboth Choir ADEPR Remera Ishimangira Kwiringira Imana Mu Bihe Byose

Rehoboth Choir ADEPR Remera yateye indi ntambwe y’icyubahiro mu ijwi ry’ubuhamya mu njyana ya gospels nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ntagufite” imaze gucishwa kuri YouTube ku itariki ya 2 Kanama 2025Rehoboth Choir izwiho guhanga indirimbo zifite ubutumwa bwubaka umwuka n’ubuzima bw’umukirisitu,

yakoze amateka atazibagirana mu ndirimbo zabo mu ndirimbo “Ntagufite”, Rehoboth Choir ibanda ku gutera icyizere abumva ko bafite byose muri Kristo nubwo mu buzima hari ibyo badafite. Ubutumwa burimo kwerekana ko Imana ihagije kandi ari yo soko y’ibyiringiro, ihora irihaye abiyambaje.

Ni ubutumwa bw’umwuka bukangura imitima kwishingikiriza Umwami wacu muri byose. “Lazaro”, “Na Kwitura Iki?”, “Bethlehem” cyangwa “Tuje Kugushima”, ni zimwe mu ndirimbo zashimishije abazikurikira ba Rehoboth Choir, zigatungura imitima ndetse zinashimangira kwizera mu Bubwami bw’Imana. Izi ndirimbo zabo zizwi cyane, zose zikaba zarafashije mu gukomeza ubutumwa bw’iyobokamana no guteza imbere umurimo w’Imana mu ndirimbo zihimbaza Imana

Rehoboth Choir ikaba ivugwa cyane mu rwunge rw’amakorari y’Abakristo bakorera ADEPR Remera – yashyize hanze ibikorwa by’indirimbo kuva ku myaka isaga 14 ishize, kuri YouTube Gusa ikaba ifite amateka ya kera Ari mbere yiyi myaka aho izina ryayo ryamenyekanye mu ndirimbo zakorewe muri ADEPR Remera ndetse n’izindi zaranze inzira y’ubuhamya bwabo mu nzira ntagereranywa y’umuziki w’ivugabutumwaMuri rusange,

Rehoboth Choir ADEPR Remera irakomeza kuba isoko y’amajwi y’ubuhamya, yibanda mu ndirimbo zayo ku kwerekana urukundo, ukwihangana, no kwizera Imana mu bihe byose. “Ntagufite” ni intangiriro y’igihembwe gishya cy’amajwi adasiba gufasha abakunzi kubaka ukwizera no gusenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *