Umuramyi Josh Ishimwe nyuma y’uko akoze indirimbo ayikoreye umugore we yongeye kumugenera ubutumwa bukomeye
2 mins read

Umuramyi Josh Ishimwe nyuma y’uko akoze indirimbo ayikoreye umugore we yongeye kumugenera ubutumwa bukomeye

Ku itariki 21 Kamena 2025, ni bwo Josh Ishimwe yasabye umugore we ndetse basezerana imbere y’Imana, mbere y’uko yakira abatumiwe muri ibi birori byabereye mu Buholandi.

Josh Ishimwe wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye guhamiriza abantu bose urwo akunda umugore we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’iminsi micye ashyize hanze indirimbo yise ‘Inkuru’ yamuhimbiye.

Josh Ishimwe yakoze ubukwe nyuma y’uko akorewe ibirori byo gusezera ku busore byabereye mu Buholandi ku wa 10 Kamena 2025. Mu Burayi kandi ni naho yambikiye impeta umukunzi we, ubwo yamusabaga ko bazabana akaramata.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Josh yashyizeho amashusho amugaragaza ari kumwe n’umugore we, maze ayaherekesha amagambo agira ati: “Ku mugore wanjye udasanzwe, amasengesho yanjye yasubijwe ubwo nahuraga nawe. Nta kindi kintu cyanshimisha kurusha kumara ubuzima bwanjye bwose ndi iruhande rwawe. Nzagukunda iteka mwiza wanjye.”

Amakuru avuga ko Josh na Gloria bahuriye mu bikorwa by’itorero aho bombi basangiraga umuco wo gukorera Imana. Ubusabane bwabo bwatangiye binyuze mu butumwa bwo kwihangana no gukomeza kwizera Imana, nyuma bikura mu buryo bwihariye kugeza aho biyemeje gushinga urugo.

Nubwo Gloria yari asanzwe aba muri Canada, ibyo ntibyabaye imbogamizi ku rukundo rwabo, ahubwo byabaye imbarutso yo kurushaho gukomera, bagirana umubano ukomeye wubakiye ku bwizerane n’ukwizera.

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka ‘Reka Ndate Imana’, yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we, byabaye kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 bibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bamaze iminsi.

Yavuze ko yari amaze imyaka itatu akundana na Gloria, kandi ko yamukundiye cyane ko azi Yesu. Uyu muramyi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.

Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki. Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’.

Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka ‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki, ndetse avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *