
Inama 5 z’abahanga mu by’ubuzima z’uko ukwiye kwitwara mu bihe by’Impeshyi
Nubwo ibihe bigenda bihinduka ariko uramutse uganiriye n’umusaza cyangwa umukecuru waruriho nko mu myaka 80 ashize ashobora kuguhamiriza ko kuva mu kwezi Kamena kugeza muri mpera za Kanama byabaga ari ibihe by’Impeshyi cyangwa Icyi. Ariko ubu igihe cy’izuba ry’inshi hari igihe gitangira muri Nyakanga kikageza mu Kwakira, mbese ibihe bigenda bihindagurika si nk’ibyo hambere.
Ntabwo tugiye kuganira ku mihindakurikire y’ikirere, ahubwo reka twiganirire ku buzima. Uretse ko uyu mwaka watunguranye mu kwezi kwa Kamena hakabonekamo imvura mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda, Abanyarwanda bari biteze ko izibu ritangira kuva muri uku kwezi ariko si ko byagenze.
Muri ibi bihe ibice bitandukanye by’Isi harimo n’u Rwanda biri guca mu bihe by’ubushyuhe bwinshi cyangwa se Impeshyi nk’uko tubivuga mu Kinyarwanda. Mu bihe nk’ibi hari uburwayi bujya bwibasira abantu bitewe n’uko ibihe byahindutse, ariko rimwe na rimwe bikagirwa uruhare no kutamenya uko ukwiriye kwitwara mu bihe nk’ibi. Twifashije ubushakashatsi bwa Dr Michael Mosley ndetse n’ubundi bwa Kaminuza ya Texas reka turebere hamwe uburyo ukwiye kwitwara muri bino bihe.
Inama ya mbere ihurizwaho n’abahanga mu buzima ni ukunywa amazi ahagije kugira ngo umubiri usimbuze aba yasohotse mu byunzwe. Amazi n’ubusanzwe ni ingenzi kuko agize 70% by’umubiri, akaba akenerwa n’ubwonko ku kigero cya 90%. Kunywa amazi muri ibi bihe bifasha umubira kugumana amazi kandi ubwonko bugakora neza.
Abahanga mu buzima bavuga ko umuntu muzima yemerewe kunywa amazi kuva kuri litiro 2-3 bitewe n’uko angana ariko kuyarenza cyane buri munsi nabyo ntabwo ari byiza nubwo bidakunze gutera ingaruka nyinshi. Ikindi abagabo by’umwihariko nibo bagomba kunywa amazi meshi kurusha abagore kuko umubiri wabo ukenera menshi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa Healthxchange, bwagaragaje ko
biba byiza kunywa amazi ukimara kubyuka mbere yo kugira icyo ufata, nko gufata ifunguro rya mu gitondo n’ibindi, bifasha umubiri gukura uburozi bwavubuwe n’umubiri igihe uryame, bifasha gukomeza kubaka uturemangingo tw’umubiri.
Ikindi gihe kiza cyo kunywa amazi ni mbere cyangwa nyuma ho iminota 30 yo kurya kuko bifasha umubiri gukora igogora neza ndetse bikanawufasha gukura intungamubiri mu byo wariye.
Kunywa amazi mbere yo kujya mu bwogero nabyo ngo bigabanya umuvuduko w’amaraso ndetse kunywa amazi isaha imwe mbere yo kuryama bifasha mu gikorwa cyo kuvugurura uturemangingo mu gihe uryamye.
Inama ya kabiri ni ugukugora siporo cyane iy’amaguru mu masa ya mu gitondo cya kare izuba ritarava. Impamvu itangwa n’abahanga nuko mu gitondo cya kare izuba riba ritaraba ryinshi, ibyo bifasha umuntu uri gukora siporo kudatakaza amazi menshi mu mubiri we ndetse bigatuma agira akanyamuneza ko gutangira umunsi we neza.
Uretse kuba siporo ya mugitondo igabanya amazi umubiri utakaza, iyi siporo iyo ikorewe ahantu hari ibimera ngo bishobora kuba umuti mwiza wo kugabanya umujagararo (Stress) ndetse n’agahinda gakabije.
Inama ya gatatu ni ukogana mazi akonje. Kimwe mu bibazo abantu bakunda kugira mu bihe by’izuba ryinshi ni ugasaduka cyangwa kwangirika k’uruhu. Koga mazi akonje ni kimwe mu byagufasha kugumana uruhu rwiza mu gihe cy’Impeshyi kuko byongera ubuhehere bw’uruhu rwawe.
Ikindi kandi bifasha kuringaniza ubushyuhe mu mubiri ndetse bigafasha amaraso gutembera neza mu mubiri n’umutima ugatera neza. Nk’uko Dr Mosley abisobanura kandi byongera ubudahangarwa bw’umubiri bitewe n’umisemburo ivuburwa n’umubiri nka Dopamine, Serotonin, b-endorphin, mu gihe umuntu yoze amazi akonje, ifasha umubiri gukora neza.
Inama ya kane ni ukuruhuka bihagije. Nubwo mu bihe by’impeshyi abantu bakunze kuvuga ko nta kazi kaba kariho kenshi, ariko hari bamwe bakomeza gukora. Ibihe nk’ibi bitewe n’ingano y’ubushyuhe iba yiyongereye umubiri unanirwa vuba, ariyo mpamvu abahanga batugira inama yo gufata igihe cy’iminota 90 ku manywa tukaruhuka kuko bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima n’ubwonko ndetse bikagufasha kwibuka.
Inama ya gatanu ni ugufata umwanya wo kwicara mu bisitani burimo ibimera n’umwuka mwiza. Ibi bifasha umubiri kubona umwuka w’umwimere utabona ahantu hose mu bihe by’impeshyi. uretse no bihe by’impeshyi n’ubusanzwe kwicara mu busitani ubushakashatsi bwagaragaje ko birinda umujagararo, agahinda gakabije ndetse bigatuma umuntu agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Ibihe by’ubushyuhe ntabwo ari ibihe bisanzwe kuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi(OMS) rigaragaza ko ibihe by’ubushyuhe bwinshi harimo n’ibiterwa n’ihindagurika ry’ibihe byambura ubuzima abantu ibihumbi 489, ariyo mpamvu dusabwa gukurikiza inama tugirwa n’abahanga mu by’ubizima kugira ngo tugire ubuzima bwiza mu bihe by’izuba ryinshi.