
Ese waba wari uzi ugena ubwoko bw’amaraso y’umwana hagati y’umugabo n’umugore?
Hari abibaza niba amaraso y’umwana ava kuri se gusa cyangwa kuri nyina, gusa inzobere mu by’ubumenyi bw’uturemangingo ndangasano zivuga ko ubwoko bw’amaraso y’umwana butangwa n’ababyeyi bombi.
Ubwoko bw’amaraso ni O, A, B na AB. Bushobora kuba ‘Negatif’ cyangwa ‘Positif’ bitewe n’ibibugize ari byo bita ‘antigenes’ na ‘antibodies’.
Ubwoko bw’amaraso y’umwana bugenwa n’uturemangingo (genes) tw’ababyeyi bombi. Buri mubyeyi atanga ‘gene’ imwe, zahura zikagena ubwoko bw’amaraso y’umwana.
Inzobere mu bumenyi bw’uturemangingo mu kigo cya Fairfax Cryobank cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suzanne Seitz, yagize ati “Hari imyumvire itari yo ivuga ko amaraso ava ku mubyeyi umwe gusa. Nyamara, intanga zombi (iy’umugore n’iy’umugabo) ni zo zigira uruhare mu gutanga ubwoko bw’amaraso.”
Dore uko ababyeyi bombi bagena ubwoko bw’amaraso y’umwana
Suzanne asobanura ko iyo umubyeyi umwe afite ubwoko bwa A, undi akagira B bashobora kubyara mwana ufite ubwoko bwa AB, bitagendeye ku watanze A cyangwa B, iyo ababyeyi bombi bafite O, umwana akavukana ubwoko bw’amaraso ya O.
Uyu mushakashatsi avuga ko iyo ‘gene O’ ihuye na A cyangwa B itagaragara, ahubwo ko igaragara neza gusa iyo ihuye n’indi O. Agaragaza ko iyo umubyeyi atanze AO, undi agatanga BO, umwana avukana ubwoko bw’amaraso bwa O.
Ati “ Gene A na B zo zigaragara cyane (dominant), na ho gene O yo ntigaragara, bivuze ko iba ihari yihishe itagaragara. Gusa dukoresheje isuzuma risanzwe, ntituramenya niba umuntu ufite ubwoko bw’amaraso bwa A aba ari AA cyangwa AO.”
Suzanne yasobanuye ko iyo ababyeyi bombi batanze ‘gene A’, umwana avuka afite ubwoko bw’amaraso bwa A. Ni na ko bigenda kuri B kuko iyo ababyeyi bombi batanze B, n’umwana avukana B.
Uyu mushakashatsi kandi yagaragaje ko kumenya ubwoko bw’amaraso y’ababyeyi bishobora kugufasha kumenya ubw’umwana n’ubwo atari buri gihe. Bityo rero inzobere zigaragaza ko amaraso y’umwana agenwa n’ababyeyi bombi.