Umukinnyi wari utegerejwe na benshi muri Rayon Sports kera kabaye agiye kugera i Kigali
1 min read

Umukinnyi wari utegerejwe na benshi muri Rayon Sports kera kabaye agiye kugera i Kigali

Kuri uyu wa tariki 05 Kanama 2025, nibwo biteganyijwe ko Umunya-Senegal, Youssou Diagne, agomba kugera mu Rwanda mu rwego rwo gutangira umwaka mushya w’imikino 2024-2025.

Uyu myugariro uri mu bitwaye neza muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino yatinze kugera mu Rwanda ndetse ntiyabashije gukina imikino yo kwitegura umwaka mushya w’imikino Rayon Sports yakinnye kubera amafaranga atahawe angana n’amadorali 1 500.

Nubwo yakererewe kugera mu Rwanda amakuru yemeza ko yari amaze iminsi akora imyitozo mu ikipe ya Association Sportive et Culturelle Jaraaf(ASC Jaraaf) ikaba ikipe y’iwabo muri Senegal.

Myugariro Youssou Diagne w’imyaka 28 yaje mu ikipe ya Rayon Sports avuye muri Ittihad Zemmouri de Khémisset mu cyiciro cya kabiri muri Maroc.

Imikino y’ingenzi Rayon Sports imaze gukina n’iyo isigaje!

Imikino: AS Muhanga 0- 4 Rayon Sports
Igihe: 27/07/2025
Aho umukino uzabera: Muhanga Stadium
Isaha: 15:00 PM

Umukino: Rayon sports 2-0 Gasogi United
Igihe : 1/08/2025
Aho umukino uzabera: Nyanza stadium
Isaha: 15:00 PM

Umukino: Rayon sports vs Gorilla FC
Igihe: 6/08/2025
Aho umukino uzabera: Ngoma Stadium
Isaha: 15:00 PM

Umukino: Rayon sports vs Etincelles
Igihe: 09/08/2025
Aho uzabera: Umuganda Stadium
Isaha: 15:00 PM

Umukino: Rayon sports vs Yanga Africans
Igihe: 15/08/2025 (Rayon Day)
Aho umukino uzabera: Amahoro stadium
Isaha:18:00 PM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *