
Junior Rumaga na Emmy Vox Bashyize Hanze ‘Inkuru y’Urukundo’ Ihuriza hamwe Ubusizi no kuramya Imana
Umusizi Junior Rumaga na Emmy Vox Bahurije Ubusizi n’Ubusizi mu Ndirimbo “Inkuru y’Urukundo”Umusizi w’umuhanga Junior Rumaga afatanyije n’umuramyi ukunzwe cyane Emmy Vox bashyize hanze indirimbo nshya yitwa Inkuru y’Urukundo igaragaramo uburyohe bw’ubusizi buvanze n’ubuhanzi bwo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi ndirimbo isobanura umugambi w’Imana wo gukiza abantu binyuze mu rukundo rwayo rudashira.Inkuru y’Urukundo ikomoza ku kuremwa k’umuntu nk’igikorwa gitangaje cyerekana ububasha n’urukundo rw’Imana rurenze imipaka. Ni indirimbo itanga ubutumwa bufasha abumva gusobanukirwa neza ko urukundo rw’Imana ari rwo shin
giro ry’umugambi wayo ku bantu.Emmy Vox azwi nk’umwe mu baramyi bafite impano idasanzwe yo kuyobora abantu mu mwuka w’ukuri wo kuramya. Yamenyekanye cyane binyuze mu itsinda Moriox Music ndetse n’ibihe byihariye byo kuramya yatangiye gukora mu mwaka wa 2020.
Mu rugendo rwe rw’umuziki, yatanze umusanzu ukomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, ahuza amajwi meza n’imitima y’abumva, akabageza mu mwanya w’imbere y’Imana.Ku rundi ruhande, Junior Rumaga ni umusizi ukiri muto ariko ufite ubuhanga bwo guhuza amagambo y’ubusizi n’injyana zinyuranye, ndetse amaze gukorana n’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda.
Uburyo bwe bwo kuvuga amagambo y’umuririmbyi mu buryo bw’ubusizi butanga ishusho irambuye y’ubutumwa, butuma indirimbo zikorana n’amaso n’amatwi y’umuntu wese uyumvise.Iyi ndirimbo Inkuru y’Urukundo ibaye igihangano cyihariye gihurije hamwe impano ebyiri zitandukanye, ariko zose zigamije guhesha Imana icyubahiro no gukomeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu muziki nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana