Mucyowera Jesca Yasesekaje Urukundo Rutarondoreka rw’Imana mu Ndirimbo Nshya “Abaroma 5″Anateguza Igitaramo Kidasanzwe
2 mins read

Mucyowera Jesca Yasesekaje Urukundo Rutarondoreka rw’Imana mu Ndirimbo Nshya “Abaroma 5″Anateguza Igitaramo Kidasanzwe

Mucyowera Jesca, umuramyi ukunzwe cyane mu ndirimbo ziramya kandi zikanahimbaza Imana, yongeye guhembura imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gikristo abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Abaroma 5”. Iyi ndirimbo ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu Abaroma 5:1-8, rikubiyemo ubutumwa buhumuriza, buvugira mu ndiba y’umutima w’umuntu wese wumva ko adakwiriye urukundo rw’Imana.

Amagambo akubiye muri iyi ndirimbo ashimangira uburyo Yesu Kristo yadukunze tutari abo gukundwa, akemera kudupfira turi abanyabyaha. Aho agira ati: “Birakomeye gupfira umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha mubi nkanjye… Yampamagaje ijwi ryiza ry’imbabazi, none amfubitse urukundo nashize imbeho.” Aya magambo akomeye yerekana agaciro gakomeye k’umusaraba. Mu buryo bw’umuziki n’amajwi, Abaroma 5 ikozwe muburyo bw’ubuhanga bukomeye bwo gutanga ubutumwa. Ijwi rya Mucyowera Jesca riratuje, ariko rikagira imbaraga zituma wumva ko Imana iri kukuganiriza. Ukumva nk’aho umutima we wabimburiwe n’Umwuka Wera, bikagera ku mutima w’uwumva indirimbo.

Mu gihe benshi bashobora kuba banyotewe n’ubutumwa buvuga ku rukundo rw’Imana rudashira, iyi ndirimbo ije nk’igipimo cy’isengesho. Iributsa abantu ko twatsindishirijwe no kwizera, bityo tukagira amahoro ku Mana, bidaturutse ku bikorwa byacu ahubwo ku buntu bw’Imana biciye kuri Kristo. Si indirimbo gusa — Mucyowera Jesca ari no gutegura igitaramo gikomeye kizaba ku itariki ya 2 Ugushyingo 2025. Ni umwanya abantu bazahura mu kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu ndirimbo nziza zuzuye amwuka w’Imana, ubuhamya, n’ijambo ry’Imana. Iki gitaramo kizaba igicaniro cy’ihinduka ry’abantu benshi.

Mucyowera Jesca ntakora umuziki nk’umwuga gusa, ahubwo abifata nk’ubutumwa yahamagariwe gutanga. Uburyo aririmbamo, uko ategura ibihangano bye, n’uburyo abasha kugera ku mitima ya benshi, ni ibimenyetso by’uko afite umuhamagaro wo gukora umurimo w’Imana mu muziki. Mu butumwa bwe, Jesca asaba abantu kutazacikwa n’iki gitaramo ndetse no gufata umwanya wo kwitegereza amagambo y’iyi ndirimbo. Ati: “Niba wumva warigeze kujya kure y’Imana, iyi ndirimbo ni iy’umutima wawe. Imana iragukunda, kandi ntabwo yakuretse na rimwe.”

“Abaroma 5” si indirimbo gusa, ni ubutumwa, ni isengesho, ni urukundo rw’Imana rushyizwe mu majwi n’umuziki uhumuriza. Ni intangiriro y’ibintu bikomeye Mucyowera Jesca ateganya gukora mu murimo w’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *