Papi Clever na Dorcas Nyuma yo Kugera kuri Miliyoni 1 y’ababakurikira kuri YouTube, Bagiye gukomereza ibi byishimo muri America
1 min read

Papi Clever na Dorcas Nyuma yo Kugera kuri Miliyoni 1 y’ababakurikira kuri YouTube, Bagiye gukomereza ibi byishimo muri America

Papi Clever na Dorcas, itsinda ry’abaririmbyi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, bamaze kugera kuri miliyoni 1 kuri YouTube, nyuma yo kwiyongera cyane mu myaka ishize. Iya ni intambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kugeza ubutumwa bw’iyobokamana ku isi hose Nyuma yo kwizihiza iyi ntera, yaje kubera gahunda yo kuririmba mu ndimi nyinshi harimo Swahili mu buryo bwo gusakaza ubutumwa bwabo mu bindi bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.

Bimwe mu birango byiza byabo mu ndirimbo zikoreshwa muri izi ndimi birimo Sitasumbuka, Nakupenda, Roho Yangu Inaimba, Mwokozi Wetu na Tu watu huru Ibi byatumye urusobe rw’abakunzi babo rwa YouTube rwaguka cyane, by’umwihariko mu tundi turere.

Papi Clever na Dorcas bazwi cyane nk’umugabo n’umugore bafite ubudahemuka mu muziki w’iyobokamana, ubu bakaba baramamaye cyane mu Rwanda ndetse no hanze. Ibaruwa yabo yo kuramya no guhumuriza benshi irakundwa cyane, kandi bakunze kuvugwaho kuba “couple ikunzwe kandi ikundwa cyane” mu muziki wa Gospel mu gihugu cyu Rwanda Ubu, batangaje ko batazirikana gusa kumenyekana kuri murandasi,

ahubwo bitegura gutangira guhimbaza no kuramya Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA Tour), aho biteze kwakirwa n’abakunzi babo baba muri Amerika. Ni urugendo ruzaba umwanya w’ubuhamya, ubutumwa n’indirimbo z’urukundo rw’Imana mu ndimi nyinshi.

Uyu mwaka wabo urateganya kuba uw’izindi ndirimbo zikunzwe zirimo ameniweka Huru Kweli, Ndabaririmbira Iby’uwamfiriye, Impamvu Z’ibifatika,Yo yote uonayo kimwe n’izindi nyinshi zo mu gitabo cya worship.

Abakunzi babo baratangiye kwitegura kwakira aya mahirwe adasanzwe yo kubabona imbonankubone mu bitaramo byo kuramya ku mugabane w’Amerika ubu abakunzi babo bagaragaza icyizere ko hazaba igitaramo kitazibagirana, bakazahurira mu ndirimbo n’ubutumwa byimbitse bituruka ku mutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *