
Manchester United irashaka kwinjira mu mwaka w’imikino na rutahizamu mushya
Manchester United yatanze ubusabe bwayo bufite agaciro ka miliyoni €75 kongeraho miliyoni €10 zishobora kwiyongeraho mu masezerano mu rwego rwo kugura rutahizamu Benjamin Sesko wa RB Leipzig.
Iyi ntambwe ya Manchester United ikurikiye amakuru avuga ko Newcastle United nayo yongereye igiciro cy’ubusabe bwayo bugera kuri miliyoni €90.
Newcastle imaze igihe yifuza Sesko, dore ko rutahizamu wayo watsinze ibitego byinshi umwaka ushize muri ekipe, Alexander Isak, yavuze ko ashaka kugenda. Liverpool nayo yigeze gutanga ubusabe bufite agaciro ka miliyoni £110 kuri Isak ariko bwaranzwe.
Man United imaze kongera imbaraga imbere mu busatirizi muri iyi mpeshyi aho yaguze Matheus Cunha (Wolverhampton Wanderers) na Bryan Mbeumo (Brentford).
Sesko yatsinze ibitego 21 mu marushanwa yose umwaka ushize muri Leipzig, ubu afite ibitego 39 n’imipira 8 yatanze mu mikino 87 kuva yagera muri iyi kipe avuye muri RB Salzburg mu 2023.
Uyu Munya-Slovenia, Benjamin Sesko amasezerano ye muri Leipzig azarangira mu mwaka 2029 bivuze ko agifite amasezerano y’imyaka ine mu Budage