
Urutonde rw’abaramyi bagize uruhare mu gutuma urubyiruko rugarukira Imana babinyujije mu njyana yabo ya Hip Hop
Hip Hop ni injyana imaze imyaka myinshi ikoreshwa n’abahanzi batandukanye ku Isi, ariko by’umwihariko mu myaka ya vuba, yagiye yinjizwa no mu murimo wo kwamamaza ijambo ry’Imana. Nubwo hari abakibona iyi njyana nk’idakwiriye mu rusengero cyangwa mu bikorwa by’Imana, abaramyi b’abakirisito bayihinduye urubuga rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’ingeri zitandukanye, cyane cyane urubyiruko.
Hip Hop yakunze gushinjwa uburara, guteza imvururu n’ubusambanyi, ariko hari abahanzi bayihinduye intwaro yo kwamamaza Yesu Kristo, bayishyira ku murongo w’ivugabutumwa. Ibi byatumye injyana yiswe “Gospel Hip Hop” cyangwa “Christian Rap” imenyekana kurushaho, ikaba imaze kugira umubare munini w’abafana n’abayikoresha mu murimo w’Imana ku isi hose.
Dore urutonde rw’abaraperi 10 b’ibyamamare ku Isi bagize uruhare rukomeye mu gukoresha injyana ya Hip Hop mu guhimbaza Imana, ndetse bakaba baragize n’uruhare mu guhindura imibereho y’abantu benshi binyuze mu bihangano byabo.
- Lecrae

Lecrae Devaughn Moore ni umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu muziki wa Gospel Hip Hop. Ni umwe mu bashinze inzu itunganya umuziki ya Reach Records n’itsinda 116 Clique. Azwiho ubutumwa bufite imizi mu ijambo ry’Imana, bukangurira abantu kubaho ubuzima burangwa no gukiranuka. Album ze nka Rehab na Church Clothes zamamaye ku rwego mpuzamahanga, ndetse yahawe ibihembo bikomeye birimo na Grammy.
2. Andy Mineo

Andy ni umwe mu baraperi bakorana bya hafi na Lecrae. Afite ubuhanga mu myandikire y’indirimbo zirimo inyigisho zishingiye ku ijambo ry’Imana, ariko mu buryo bworoheye urubyiruko. Akunze kuvuga ku buzima bwa buri munsi, ubushake bwo gukiranuka n’icyizere ku Mana mu bihangano bye.
3. NF (Nathan Feuerstein)

Ni umuraperi w’Umunyamerika uzwiho amagambo yihariye anyura imitima, avuga ku mibabaro yo mu buzima bwe no ku rugendo rwe rwo kwizera Imana. Album ze nka Therapy Session, Perception, na Hope zaramamaye cyane, zimufasha kogeza ubutumwa bwo gukomeza abarwaye mu mitima, abahuye n’agahinda n’abashaka gusubira ku Mana.
4. KB (Kevin Elijah Burgess)

KB ni umuraperi ukomoka muri Amerika, nawe ukorana na Reach Records. Azwiho ubutumwa bukomeye bwo kwiyegurira Imana, akoresha amagambo akangurira abantu gusubira mu nzira y’ubugingo. Ibyo aririmba byibanda ku kwamamaza Yesu, ukwizera, n’umuco wo kwigomwa iby’isi.
5. Flame

Ni umwe mu baraperi b’abakristo bamenyekanye cyane, waranzwe no kurwana intambara yo kurengera ivugabutumwa ryuzuye. Album ye ‘Our World: Redeemed’ yigeze guhatanira Grammy, kandi yamamaye cyane mu ruhando rwa Gospel Rap.
6. Trip Lee

Ni umuraperi, umwanditsi n’umuvugabutumwa. Ubutumwa bwe bushingiye ku kwemera gukomeye, ashyira imbere gukiranuka n’ubugingo buhoraho. Album ze nka ‘Rise’ na ‘The Good Life’ zakoze ku mitima y’abantu benshi, by’umwihariko abari mu rungabangabo rw’iyobokamana mu rubyiruko.
7. Tedashii

Azwiho ubuhanga n’imbaraga mu ndirimbo ze zifite amagambo yuzuye ukuri kw’ijambo ry’Imana. Yagize uruhare runini mu kwamamaza injyana ya Gospel Hip Hop binyuze mu mishinga y’itsinda 116 Clique. Ibihangano bye bikangurira abantu kubaho mu kuri, bakareka ubuzima bw’icyaha.
8. Canon

Canon ni umuraperi wihariye kubera ubuhanga bwe bwo kurapa mu buryo bwihuse kandi busobanutse, akabihuza n’ubutumwa bukomeye. Afite imbaraga n’icyizere mu ivugabutumwa rye, akaba umwe mu bazamura umuziki wa Gospel mu buryo bugezweho.
9. Bizzle

Bizzle ni umwe mu baraperi b’abakristo batinyuka kuvuga ukuri ku byaha bikorerwa mu muziki n’imico y’isi. Yashinze God Over Money Records, akaba ashyira imbere ijambo ry’Imana mu bihangano bye. Yibanda ku gukebura, gutanga icyerekezo no kwamagana ibibangamira ukwemera.
10. Derek Minor

Yahoze yitwa PRo. Ni umuraperi, umushoramari n’umwanditsi ukomeye mu muziki wa Gospel. Album ze nka ‘Empire’ na ‘Minorville’ zikubiyemo amagambo atanga icyerekezo, ahamagarira abantu kubaho mu kuri no kugira uruhare mu kuzamura ubwami bw’Imana.
Aba bahanzi uko ari 10 bahinduye isura y’injyana ya Hip Hop mu buryo bukomeye, bayikoresha mu kwagura ubwami bw’Imana aho gukorera inyungu z’isi. Bagaragaje ko n’injyana zakunzwe kwangwa n’abayobozi b’amadini zishobora kuba imbarutso yo kuzana impinduka nziza, cyane cyane mu rubyiruko. Ubutumwa bwabo bwagize uruhare runini mu guhindura ubuzima bwa benshi no kubagarura mu nzira y’ukuri.