
Mu gihugu cy’u Rwanda gutwitira abandi no kubika intanga bigiye guhabwa umurongo
Mu Banyarwanda kubyara ni ingingo ikomeye ndetse yaba uwashatse n’utarashatse bose bifuza kugira akana, cyane ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ryageze n’aho abantu batwitira bagenzi babo cyangwa bakabitsa intanga n’insoro zikazakoreshwa mu bihe bizaza.
Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi riri mu nzira zo kwemezwa mu Rwanda ririmo ingingo ya 27 ivuga ko umuntu wemerewe gutwitira undi agomba kuba afite nibura imyaka 21 ariko atarengeje imyaka 40 y’amavuko.
Iteganya ko agomba kuba yarabashije gutwita kugeza abyaye nta kibazo ndetse isuzumwa yakorewe n’ukora umwuga wo kuvura rigaragaza ko afite ubuzima bwiza ku buryo ashobora gutwita no kubyara.
Ku rundi ruhande abemerewe guhabwa serivisi yo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga ni abashyingiranywe n’abandi bafite ikibazo cyo kutororoka mu buryo busanzwe ariko bikemezwa n’ukora umwuga wo kuvura ko uwo muntu adashobora kororoka mu buryo busanzwe.
Ubwo hatorwaga itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ku wa 4 Kanama 2025, Depite Mvano Nsabimana Etienne yagaragaje impungenge z’uburyo umwana uvutse agahita ahabwa undi muntu azonswa kugeza ku minsi 1000.
Ati “Mu ngingo ya 29 mu gaka ka D kavuga ko umwana akivuka ahabwa uwemerewe gutwitirwa. Ubukangurambaga Leta yacu igikora ni uko dukangurira ababyeyi bose konsa abana mu gihe cy’iminsi 1000, kugira ngo bifashe abana gukura neza, mu gukura k’ubwonko birinda guhura n’ikibazo cy’imirire mibi. Kuki uyu mubyeyi atakonsa uyu mwana akazamutanga ya minsi 1000 irangiye?”
“Uwasabye ko bamutwitira umwana aramutse ahuye n’ikibazo cyo kwitaba Imana umwana ataravuka, itegeko ryateganyije ko uyu mwana yakwandikwa kuri nde?”
Depite wibabara we avuga ko ibyo gutwitira undi bigira ingaruka zabyo.
Ati “Uburenganzira bwa wa muntu, isano yari afitanye n’umwana bahita bamutandukanya na we, ingaruka z’uwo muntu zo zarebweho?”
Yavuze ko n’ahandi byakozwe abana usanga bahura n’ibibazo by’indwara zo mu mutwe.
Hazajya habanza gusinya amasezerano
Umunyamananga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ko serivisi yo gutwitirwa cyangwa gutwitira undi izajya ibanzirizwa n’urugendo rwo kumvikana ababikorerana bagaherekezwa n’abaganga.
Ati “Ni ukuvuga ko hari urugendo rukorwa mbere y’uko gutwitirwa bibaho. Urwo rugendo rukaba rufashwamo n’abantu bagiye batandukanye cyane cyane abakora mu rwego rw’ubuvuzi, yaba abaganga bakurikirana abo bantu n’abandi baganga bareba cyane cyane ibigendanye n’imitekerereze kuko twabonye ko amarangamutima na yo azamo.”
Aya masezerano azaba akubiyemo ingingo zitandukanye anagaragaza icyo buri ruhande ruzakora.
Ati “Uba ubizi ko icyo ugiye gukora ari ugufasha uwo muntu utwitiye unabizi neza ko ukimara kubyara uwo mwana umutanga. Ni ko biba bimeze. Yaba mbere y’urwo rugendo rwo gutwitirwa na nyuma y’aho hari amabwiriza azagena uko bizakorwa kandi byose bikozwe mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Dr. Butera yavuze ko konsa umwana wavutse ari ngombwa ariko ku watwitiye undi hazajya hitabazwa ubundi buryo.
Ati “Iyo ukimara kubyara konsa ni byo ni ngombwa ariko kurera umwana, ari byo kumuha ibimufasha kugira ngo azabeho abe umwana muzima ntabwo ari ukonsa gusa hari n’izindi nshingano nyinshi ari zo uburere ariko tukaba dufite n’ubundi buryo, utonkeje hari ubundi buryo yafashwa kandi akazakura ameze neza.”
Uyu mushinga w’itegeko uramutse utowe uko uri waba uteganya ko umuntu ubitsa intanga ngo zizakoreshwe mu bihe biri imbere ari uwo byagaragaye ko afite cyangwa ashobora kugira ikibazo cyazatuma nyuma atabyara mu gihe kiri imbere.
Depite Uwingabe Solande yibajije niba umuntu urengeje imyaka iteganywa ashobora kubitsa intanga ku buryo zazakoreshwa igihe azaba ashatse kubyara bitagishoboka.
Ati “Nibajije niba umugore urengeje imyaka yavuzwe yemerewe kuzibikisha kugira ngo igihe azashaka nyuma y’igihe cyangwa bitagikunda bizamufashe kubona urubyaro igihe yaba yumvikanye n’uwamutwitira cyangwa na we ubwe akibibasha.”
Dr. Butera yasobanuye ko impamvu zatuma umuntu yemererwa kubitsa intanga zizajya zemezwa na muganga.
Ati “Hari kanseri zifata cyane cyane imyanya yo kwibaruka usanga bakoresha uburyo butandukanye (hari chimiotherapie na radiotherapie) tunafite n’aha ngaha mu gihugu ishobora kwangiza imyanya ifasha mu kororoka, icyo gihe wemerewe kubika izo ntanga ukazazikoresha igihe uzaba wakize.”
Yanasobanuye ko “Hari abantu bavuka bafite ibyago biruta iby’abandi byo kurwara indwara runaka bakabibapima mu buryo bw’uturemangingo ndangasano nka za kanseri y’ibere n’ibindi ku buryo ushaka kuzirinda mu gihe kiri imbere ushobora guteganya gukora ubuvuzi bwazakurinda iyo ndwara. Icyo gihe kuko ubwo buvuzi bushobora gukora ku myanya ikoreshwa mu kubyara icyo gihe izo ntanga ushobora kuzibika ukazazikoresha ikindi gihe.”
Yanavuze ko izindi ndwara zisanzwe ushobora kujya kwa muganga bikaba ngombwa ko ku ngingo zimwe na zimwe bagira icyo bahakora bitabaye ngombwa ko ari kanseri na bwo “birateganyijwe ko wabika intanga zikazakoreshwa ikindi gihe cyangwa uzagutwitira akazazikoresha.”
Dr. Yvan Butera yavuze ko impamvu zituma abantu babura urubyaro zirimo 30% zikomoka ku bagabo, na 30% zikomoka ku bagore. Izikomoka kuri bombi zingana na 30% mu gihe 10% ziba ari izindi mpamvu zitamenyekanye.
Serivisi zijyanye no kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga zitangirwa no mu bitaro bimwe byo mu Rwanda.