Harimo n’ingingo yemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro itavugwaho rumwe_Menya serivisi nshya z’ubuvuzi
2 mins read

Harimo n’ingingo yemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro itavugwaho rumwe_Menya serivisi nshya z’ubuvuzi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, yemeje itegeko rishya ryita ku buzima rusange rigamije kunoza serivisi zitangwa, koroshya uburyo bwo kuzikorerwaho igenzura no kongerera abaturage uburenganzira bwo kubona serivisi z’ubuvuzi zinoze.

Iri tegeko rihuza amategeko atandukanye y’ubuvuzi yagiye abaho mbere, harimo ayavugaga ku bwishingizi ku makosa y’abaganga n’ubuzima bw’imyororokere. Ryongewemo amahame ajyanye n’igihe, arimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’uburyo bushya bwo gufasha ababyeyi batabyara.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko iri tegeko rizagabanya inzitizi mu kubona serivisi z’ubuvuzi. By’umwihariko rizafasha urubyiruko, abashakanye batabyara, n’abakenera ubuvuzi bwihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga.

1. Serivisi z’imyororokere ku rubyiruko: Urubyiruko rufite imyaka 15 kuzamura rufite uburenganzira bwo kugana kwa muganga ku bijyanye n’imyororokere nta ruhushya rw’ababyeyi. Ibi bizagabanya inda ziterwa abangavu, ariko abadepite bagaragaje impungenge ko bishobora kongera indwara zandurira mu mibonano.

2. Ubuvuzi ku burumbuke: Abashakanye batabyara bemerewe serivisi nka IVF zitangirwa ahantu hagenwe kandi hagenzurwa. Hazashyirwaho komite igenzura ubunyamwuga n’uburenganzira bw’ababigiramo uruhare.

3. Kubyarirwa ku masezerano (Surrogacy): Abashakanye bafite ubumuga bwo kubyara bashobora gukoresha serivisi yo kubyarirwa n’abandi binyuze mu masezerano. Iri tegeko ribuza ko ibi bikorwa biba ubucuruzi.

4. Ubuvuzi bw’ikoranabuhanga (Telemedicine): Itegeko ryemeje ko dosiye z’abarwayi zibikwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zifite agaciro nk’izanditse. Ibi bizorohereza cyane abarwayi bo mu byaro kubona ubuvuzi bwihuse.

5. Ubuvuzi bwihutirwa: Itegeko riteganya uburyo abarwayi bahabwa ubutabazi mu gihe cy’ibyago n’impanuka. Niba umurwayi adashoboye kwifatira icyemezo, abaganga batatu bemerewe kumufasha.

6. Ubuvuzi buhambaye (Tertiary Care): Harimo ubuvuzi bukomeye bukenera ibikoresho bihanitse n’ubumenyi burenze ibitaro by’ibanze. Ibi birimo nka kanseri n’ibibazo bikomeye by’ingingo z’imbere.

7. Ubwishingizi ku baganga: Abaganga bose bazagira ubwishingizi bwabafasha kwishyura mu gihe bagize uruhare mu makosa mu buvuzi. Ibi bizongerera umutekano abarwayi no guteza imbere ubunyamwuga.

8. Ubunyamwuga n’ubuziranenge mu buvuzi: Abakora ubuvuzi bagomba kuba bafite impamyabumenyi zemewe kandi byemejwe n’inzego zibishinzwe. Ibi bigamije kurinda abaturage abakora ubuvuzi badafite ubushobozi.

9. Abajyanama b’ubuzima bemejwe nk’abafatanyabikorwa bemewe: Abajyanama b’ubuzima bo mu midugudu bemerewe ku mugaragaro nk’abatanga serivisi za mbere. Bazahugurwa kandi bagirwe abafatanyabikorwa bemewe n’amabwiriza ya Minisiteri.

10. Uruhare rw’umurwayi mbere yo kuvurwa (Informed consent): Umurwayi agomba kubanza guhabwa ibisobanuro byose mbere yo kuvurwa. Ibi bigamije kubahiriza uburenganzira bwe no kongera ireme ry’ubuvuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *