
Police y’Igihugu cy’u Rwanda iherutse kuburira abafite gahunda yo kwitwaza EXPO bakishora mu byaha
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yaburiye abazitabira imurikagurisha riri kubera i Kigali, kwirinda ibyaha birimo guteza umutekano muke, gutwara ibinyabiziga wasinze, kwiyandarika n’ibindi, avuga ko uzafatwa azabihanirwa.
Yabitangaje ku wa 5 Kanama 2025 mu gufungura ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Kigali ahazwi nk’i Gikondo.
Yavuze ko umutekano uri mu bintu bikomeye bituma iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya 28 rigenda neza bityo bagomba gukomeza kuwubungabunga.
Yagize ati “Twashyizeho ingamba zo kurinda abantu binjiramo hano ariko n’ibicuruzwa byabo birimo bikaba bifite umutekano. Mwabonye imodoka zishinzwe kurwanya inkongi, ntabwo ziri mu imurikagurisha zaje mu kazi, hari abapolisi ndetse na bagenzi bacu RIB barahari, ubwo uzabirengaho arumva ko dufite uko tuzabigenza.”
Akomeza avuga ko abantu bajya bagira umuco wo kwiyandarika muri Expo, gutwara banyoye ibisindisha, cyangwa kubiha abana n’ibindi bitazihanganirwa ndetse ko uzafatwa abikora azahanwa.
Ati “Hano harimo abantu, benshi harimo kwidagadura harimo kunywa, harimo kunezerwa, reka nongere nibutse abantu kwirinda kwiyandarika no kwitwara nabi. Abanywa banywe nke, n’unyoye yirinde gutwara ikinyabiziga, ndetse birinde guha ibisindisha abana.”
Iyi Expo28 yatangiye ku wa 29 Nyakanga 2025 aho izamara iminsi 20, yitabiriwe nabarenga 400 abamurika ibikorwa byabo ndetse biteganyijwe ko izitabirwa n’abarenga ibihumbi 500.