USA Yashyizeho Ingwate Ikomeye Kuri Visa z’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi
1 min read

USA Yashyizeho Ingwate Ikomeye Kuri Visa z’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi

Washington- Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje gahunda nshya isaba bamwe mu banyamahanga bashaka visa z’ubukerarugendo cyangwa iz’ubucuruzi, gutanga ingwate igera kuri $15,000 mbere yo kwemererwa kwinjira muri icyo gihugu. Iyi ngamba nshya ije mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya abinjira muri Amerika bagahamara igihe kirenze icyo bemerewe. Ni imwe mu migambi ya Perezida Donald Trump, aho akomeje gushyira imbaraga mu gukumira abimukira binjira cyangwa bagasigara muri Amerika binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Amerika, iyi gahunda iteganyijwe gutangira kubahirizwa ku wa 20 Kanama 2025, aho ingwate izajya isabwa izaba iri hagati ya $5,000 na $15,000 bitewe n’igihugu umuntu aturukamo. Ibyo bihugu ni ibyagaragayeho umubare munini w’abantu barengeje igihe cya viza bari bahawe. Nubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika itatangaje umubare nyawo w’abazahita bagirwaho ingaruka n’iyi politiki, yavuze ko mu gihe cyo kuyigerageza abantu bagera ku 2,000 bashobora gusabwa iyo ngwate.

Uru rwego ni rumwe mu rugendo rurerure rwatangiye kuva Perezida Trump yagera ku butegetsi mu ntangiriro za 2017, aho Amerika yazamuye ingengo y’imari yifashishwa mu gukaza umutekano ku mipaka no gufata abinjira bitemewe. Muri Kamena uyu mwaka, Trump yakuyeho uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika ku baturage bo mu bihugu 19, ahanini byo ku mugabane wa Amerika y’Epfo, avuga ko ari uburyo bwo gukumira ibyago byashoboraga guhungabanya umutekano w’igihugu.

Raporo y’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka n’umutekano ku mipaka yagaragaje ko mu mwaka wa 2023, abantu barenga 500,000 barenze igihe bemerewe kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri bo harimo 49,000 bakomoka muri Mexique, 41,000 bo muri Colombia, hamwe n’abandi baturuka muri Brazil, Haiti, Venezuela na Repubulika ya Dominikani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *