
Hateganyijwe ko Igihugu cy’u Rwanda kizatangira gupima Mburugu muri 2026 hifashishijwe uburyo bwa rapid test
U Rwanda ruri mu myiteguro yo gutangiza uburyo bwo gupima mburugu butaga ibisubizo byihuse (rapid test) bitarenze mu ntangiriro za 2026.
Ni gahunda izakorwa mu mavuriro atandukanye yo mu gihugu, nk’uburyo bwo kurandura iyi ndwara bitarenze 2030.
Ni uburyo buzafasha mu gutahura ndetse no kuvura mburugu mu bagore batwite hirindwa ko bayihererekanya mu bana babyaye.
Umubyeyi utaravuwe ashobora kwanduza mburugu (congenital syphilis) umwana akimutwite cyangwa akimubyara binyuze mu iyanyuma (placenta).
Ni indwara ishobora guteza ibibazo umwana wavutse, birimo kuvukana ibilo bike, kuvuka imburagihe, kugwingira, kwangirika k’ubwonko, bikaba byanamuviramo urupfu aramutse adakurikiranywe.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Dr. Charles Berabose, yavuze ko mu ntangiriro za 2026 u Rwanda ruzaba rwatangije uburyo bushya bwo gupima mburugu byihuse.
Yavuze ko ari uburyo bwo kuyitahura kare umubyeyi uyifite akitabwaho, hirindwa ibyago ishobora guteza na cyane ko idakunze kugaragaza ibimenyetso.
Ati “Mburugu ntabwo ikunze kugaragaza ibimenyetso. Ni cyo kibazo gikomeye gihari, abagore benshi ntabwo baba bazi ko bayifite. Mu gihe yatahuwe umwana aba ari mu bibazo.”
Uyu muyobozi yavuze ko ubu abagore batwite mu Rwanda bapimwa mburugu mu buryo buzwi nka ‘Rapid Plasma Reagin’ bigakorwa hapimwa amaraso.
Ubusanzwe RPR imara amasaha abiri, hakazamo ibibazo byo gutinda bibaho iyo ibisubizo bitatanzwe umunsi byafatiweho cyangwa umurwayi ntasubire kureba ibisubizo by’ibizamini yatanze.
Dr. Berabose yavuze ko mu kuziba icyo cyuho ari yo mpamvu bari gushaka uburyo bwa ‘rapid test’ buzajya bukorwa umugore utwite yagiye kwisuzumisha, ibisubizo bikazajya bitangwa mu minota 30.
Ni uburyo buri muri gahunda yo guhangana na mburugu, Virusi Itera Sida n’umwijima wo mu bwoko bwa B, izwi nka ‘triple elimination test panel’.
Dr. Berabose ati “Icyo kizamini gishobora gutangwa mu cyumba umugore utwite asuzumirwamo. Bikadufasha gutahura indwara hakiri kare tukanazivura hakiri kare.”
Yavuze abakozi bo muri za laboratwari mu gihugu bamaze guhugurwa ku bijyanye no gupima RPR ndetse bateganya guhugura abakozi bo kwa muganga ku bikoresho bishya mu gihe uburyo bwa ‘rapid test’.
U Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye iri mu murongo w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS ryiyemeje ko ryagabanya mburugu ihererekanywa hagati y’umubyeyi n’umwana abyaye, byibuze bikajya munsi y’abagore 50 mu babyeyi ibihumbi 100 babyaye.
Ubu mu Rwanda imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga iri ku kigero cya 95%, ndetse 98% by’ababyeyi batwite byibuze bajya kwisuzumisha batwite, bikaba amahirwe yo gupimwa ko afite mburugu.
Iyo ayisanganwe, atangira gufashwa aho aterwa dose eshatu z’umuti uzwi nka ‘benzathine penicillin’ mu byumweru bitatu.