
Intego ya korali Agape ya ADEPR Nyarutarama nyuma y’igitaramo ,amashusho n’ubutumwa bwanyuze imitima mu giterane cyasize amateka
Korali Agape ya ADEPR Nyarutarama Mu Giterane Cyasize Amateka: Biyemeje Kugeza Inkuru Nziza ya Yesu Kure Hashoboka
Nkuko byatangajwe n’Iyobokamana.rw Mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa 2 no ku wa 3 Kanama 2025, Korali Agape ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarutarama yakoze igiterane cyihariye cyasize amateka, cyari kigamije gufata amashusho y’indirimbo zabo mu buryo bugezweho bwa Live Recording ndetse no gukora ivugabutumwa ryagutse, rifite intego yo gushima Imana no kugeza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo kure hashoboka. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi, cyari cyateguwe mu buryo buhamye kandi busengewe cyane, kugira ngo gitange umusaruro uhamye mu mitima y’abacyitabiriye.Ku munsi wa mbere, ku wa gatandatu, Korali Agape yafashe amashusho y’indirimbo zayo mu buryo bwa Live Recording, bifashishije itsinda ry’ababigize umwuga rya Zaburi Nshya Event.
Ni uburyo bugezweho bukoreshwa n’amakorali menshi yo mu Rwanda no mu mahanga, aho indirimbo zifata amajwi n’amashusho mu buryo bw’umwimerere mu gihe cy’igitaramo. Abitabiriye bashimye uburyo korali yari yateguye byose neza, kuva ku myambarire, ku buryo imitako y’urubyiniro yari isukuye kandi ifite umwimerere, kugeza ku majwi n’umuziki wari uryoheye amatwi.Ku munsi wa kabiri, ku cyumweru, nyuma y’amateraniro asanzwe, iki giterane cyakomereje ku ivugabutumwa ryagutse ryari ryatumiwemo amakorali y’inshuti nka Korali Kinyinya ya ADEPR Kinyinya na Korali Goshen ya ADEPR Kibagabaga. Ayo makorali yombi yanyuze imitima y’abitabiriye, yongera umwuka w’amasengesho n’ugusabana hagati y’abakristo, ari nako indirimbo z’indobanure zasohokaga mu majwi n’umuziki uhebuje.Abakozi b’Imana barimo Pasiteri Cleophas Barore na Pasiteri Munezero ni bo babwirije muri iyi minsi yombi y’igiterane.
Ku wa gatandatu, Pasiteri Barore, wabaye n’umuyobozi wa Korali Agape mu bihe byashize, yatanze ijambo ry’Imana ryibanze ku mumaro wo kuramya no guhimbaza Imana. Yagaragaje ko kuramya atari ugucuranga cyangwa kuririmba gusa, ahubwo ari uburyo bwo gushyira Imana hejuru, kuyisingiza ku bwo uwo ari we no ku byo yakoze mu buzima bwacu, ashimangira ko indirimbo zifasha kwegera Imana no gukomeza abandi mu kwizera.Ku munsi ukurikiraho, Pasiteri Munezero yakomeje ubwo butumwa, asaba abakristo gukoresha impano bahawe mu kubaka umurimo w’Imana no gufasha abandi kuguma mu nzira y’ubugingo. Yagaragaje ko indirimbo zifite imbaraga zo guhindura umutima w’umuntu, zikamugarura ku Mana kandi zikamwubaka mu buryo bw’umwuka.Korali Agape ifite amateka maremare y’umurimo w’Imana, kuko yatangiye mu 1992 nk’ikorali y’icyumba i Nyabisindu, iza kwimukira ku mudugudu wa Nyarutarama mu 1993, yitwa Korali Nyarutarama.

Pastor Barore Yigishije ijambo ry’Imana ku munsi wa mbere atanga n’impanuro
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasigaye bari bake bongeye kwiyegeranya, bayita Korali Agape, izina rikibaherekeza kugeza ubu. Mu myaka irenga 30 imaze, iyi korali yagiye ikura mu mubare, mu bushobozi no mu bikorwa by’ivugabutumwa.Madame Uwingabire Console, umuyobozi w’iki gihe, yavuze ko kuba Korali Agape ikomeje gutera imbere ari ukubera ko yubakiye ku nkingi yo gusenga no guhuza ubuzima bw’abaririmbyi n’ubutumwa baririmba.
Yavuze ko kuba bafite abaririmbyi 106 b’ingeri zitandukanye bibaha imbaraga zo gukora indirimbo zifite ubuhanga no gukora ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu.Ku bijyanye n’uburyo bw’imiyoborere, Pastor Cleophas Barore yibukije ko mu gihe cye, kwinjira muri Korali Agape byasabaga ko ubuzima bw’umuntu bujyana n’ubutumwa aririmba, kugira ngo ijwi ribwire abantu n’imbuto z’ubuzima bwe nazo zibabwirize. Uyu muco wo kugira igitsure kubinjiramo no gukomeza kurera mu buryo bwa gikirisitu niwo ukomeje gufasha korali gukomera ku murongo wayo.Uretse kuririmba, Korali Agape ifite ibikorwa by’urukundo birimo gufashanya hagati y’abaririmbyi, gufasha abatishoboye no gushyigikira ibikorwa by’itorero.
Ibi bikorwa byose bikorwa nk’uburyo bwo gushyira mu bikorwa urukundo rwa Yesu Kristo, ari narwo izina “Agape” risobanuye.Mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza kuri benshi, Korali Agape ifite YouTube Channel yitwa Agape Choir ADEPR Nyarutarama aho ishyira indirimbo zayo n’ibindi bikorwa byayo. Umuyobozi wayo yasabye abakunzi b’umusaraba gukomeza kuyisura kugira ngo ubutumwa bwabo bukomeze kugera kuri benshi.Iki giterane cy’iminsi ibiri cyasize amateka atazibagirana muri ADEPR Nyarutarama no mu mitima y’abakitabiriye.
Abitabiriye bavuze ko batashye bafite umwuka mushya wo gukomeza gukorera Imana, abandi bakemeza ko ubutumwa bw’indirimbo n’ijambo ry’Imana bwabahaye icyerekezo gishya mu buzima bwabo bw’umwuka. Korali Agape nayo yiyemeje ko iki ari intangiriro y’urundi rugendo rwo kugeza ubutumwa bwa Yesu ku mpera z’isi, ikoresheje impano, umwete n’ubwitange biyiranga.

Ibyishimo bidasanzwe mu gihe cyo gufata amashusho y’indirimbo