Yabaye iciro ry’imigani nyuma yo kuvuga ko asigaye akoresha ChartGPT mu gufata ibyemezo bya politiki
1 min read

Yabaye iciro ry’imigani nyuma yo kuvuga ko asigaye akoresha ChartGPT mu gufata ibyemezo bya politiki

Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yabaye iciro ry’imigani nyuma yo gutangaza ko yifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya ChatGPT mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe bya politiki.

Minisitiri Kristersson yavuze ko akoresha uru rubuga nk’inyunganizi itanga ibitekerezo byihariye ariko ko adashyiramo amakuru y’ibanga cyangwa areba umutekano w’igihugu.

Gusa ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu banyapolitiki n’abaturage, bavuga ko AI idakwiye kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu kuko nta hantu iba ihuriye n’ibyemezo bya muntu.

Banavuze ko AI idafata imyanzuro ishingiye ku miterere y’abantu, imibereho yabo n’amarangamutima, ibintu bifatwa nk’ingenzi muri politiki.

Hari n’abandi bashyigikiye icyemezo cye, bavuga ko gukoresha AI bifasha kubona ibisubizo byihuse n’ibitekerezo bishya.

Benshi bemeza kandi ko ari n’uburyo bwo kwagura ibitekerezo mu gihe Isi yihuta mu ikoranabuhanga kugira ngo bihute mu iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *