Abanywa inzoga nk’abifuza kuzimara ku isi bakebuwe na ACP Rutikanga
1 min read

Abanywa inzoga nk’abifuza kuzimara ku isi bakebuwe na ACP Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yanyujije ku rukuta rwe rwa X ubutumwa bukebura abanywa inzoga nyinshi, abibutsa kwirinda ibisindisha kuko bishobora kwangiza ubuzima.

Ubu butumwa yabutambukije ku wa 08 Kanama 2025.

ACP Rutikanga Boniface yavuze ko “Zizahoraho wishaka kuzinywa nk’uwifuza kuzimara ku Isi. Irinde ibisindisha byangiza ubuzima bikanagira uruhare mu kubangamira ituze rusange.”

Ubu butumwa bwakiriwe n’abantu mu buryo butandukanye, aho benshi bagaragaje ibitekerezo byabo, bunganira Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu.

Uwitwa Bwiza Sharon yavuze ko “Icyakora byo hari abantu ureba ukuntu banywa inzoga ukagira ngo inganda zigiye guhagarara gukora izindi. Tunywe mu rugero n’ejo n’umunsi icyaka ntikijya gishira.”

Muneza we yagize ati “Ibaze usinze muri uyu mugoroba ugakora ibara rituma ufungwa. Dosiye yawe yazasubukurwa ku wa mbere. Tunywe mu rugero dusigasire ituze rusange.”

Mukatete we yavuze ko yabonye ubu butumwa, maze yibuka umusinzi yabonye mu minsi ishize yananiwe kwiyuriza moto, yongeraho ngo “Tunywe mu rugero.”

Mu 2023, nibwo hatangijwe gahunda ya Tunyweless isaba abantu kunywa mu rugero.

Iyi gahunda by’umwihariko yashyizweho hagamijwe gushishikariza abari hagati y’imyaka 18-35 kunywa ibisindisha ku kigero cyo hasi kugirango babeho ubuzima bwiza.

Nubwo kuri ubu iyi gahunda ivugwa henshi mu gihugu, haracyari bamwe bayumva ukwabo bigendanye n’inyota yabo, akaba ari yo mpamvu hahoraho gahunda n’ubukangurambaga byo gukangurira abakiri bato kwita ku buzima bwabo birindi ibisindisha bishobora gushyir ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *