Umuhanda wa gari ya moshi uracyari inzozi mu Rwanda
2 mins read

Umuhanda wa gari ya moshi uracyari inzozi mu Rwanda

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko umushinga wa gari ya moshi umaze imyaka irenga 20 itegerejwe mu Rwanda, ukiri mu mishinga u Rwanda rukigerageza ashimangira ko bisaba ubufatanye n’ibihugu by’ibituranyi kuko ari umushinga usaba ubufatanye.

‎Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018, gusa ku ruhande rwa Tanzania niho ibikorwa byakozwe ariko bigiye kugera ku Rwanda bihagararira ku biganiro bitewe n’amikoro make.

‎Minisitiri Gasore aganira n’itangazamakuru yongeye kugaruka kuri uyu mushinga, asobanura ko u Rwanda rutawukuyeho amaso ariko ko nta masezerano arisinywa yo gutangira kubaka uyu muhanda wa gari ya moshi.

‎Ati “Duhora dufite ibintu byinshi tugerageza bimwe bigakunda ibindi bigatinda na wo uri mu bintu turimo tugerageza. Ariko njye ntabwo navuga ngo ni umushinga nta masezerano turasinya, ariko tubifata nk’ibintu bikenewe n’igihugu”.


‎Kuwa 14 Ugushyingo 2023 ubwo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Patricie Uwase, yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yatangaje ko impamvu za politiki zifite uruhare runini mu gutuma umuhanda wa gari ya moshi utagera mu Rwanda.

‎Yagize ati “Ni ubushake bwa politiki busabwa ku mushinga wa gari ya moshi uduhuza n’icyambu cya Dar es Salaam unyuze Isaka. Navuga ko wari ugeze ahantu heza kugeza mu 2019, mu biganiro wabonaga bibaye ko tugiye kubona gari ya moshi. Ku ruhande rwa Tanzania bafitemo ibice bitanu, kandi bigeze ku gipimo cyiza.”

‎Nk’urugero kuva Dar es Salam ujya Makutupora ni ibilometero 400, byaruzuye, kuva Makutupora ujya Morogoro biri hafi kuzura, kuva Morogoro ugera i Mwanza na ho bigeze ku ntera nziza.

‎Ati “Wajya kuza usatira u Rwanda ari na ho twari mu biganiro bikomeye kugira ngo byose bizabe bihuzwa, twaraganiriye twumvikana ku ikoranabuhanga rizakoreshwa tugeze mu buryo bw’amafaranga bisa nk’ibihagarara kuko bisaba amikoro atari make.”

‎Eng Uwase yavuze ko u Rwanda rwasabwaga arenga miliyari 1,5$, Tanzania ari na yo ifite igice kinini cy’uyu muhanda igasabwa arenga miliyari 2,5$.

‎Mu gihe uyu muhanda waba wubatswe mu Rwanda, imambo zari zatewe zigaragaza ko uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

‎U Rwanda rugaragaza ko umuhanda wa gari ya moshi ushobora kuzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

Imyaka irenga 20 Abanyarwanda bategereje umuhanda wa gari ya moshi nta kizere ko uzubakwa vuba

Dr Jimmy Gasore Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *