
Abakinnyi b’iteramakofe babiri bapfuye nyuma yo gukomerekera mu irushanwa
Mu gihugu cy’Ubupani nyuma yo kwitabira amarushanwa y’iterana makofi, Hiromasa Urakawa na Shigetoshi Kotari bitabye Imana bazize ibikomere bavanye muri aya marushanwa.
Hiromasa Urakawa w’imyaka 28 yapfuye kuri uyu wa gatandatu wa tariki 09 Kanama 2025, nyuma yo gutsindwa na Yoji Saito kuri rawundi ya munani aza guhitanwa n’ibikomere byo mu bwonko yakuye kuri uyu mukino.
Uyu aje akurikiye Shigetoshi Kotari, nawe w’imyaka 28 wapfuye kuri uyu wa Gatanu wa tariki 08 Kanama 2025, azize ibikomere yakuye ku mukino.
Ibi byatumye Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Buyapani ritangaza ko kuva ubu imikino ya kamarampaka iri mu rwego rwa Oriental and Pacific Boxing Federation (OPBF) izajya iba gizwe na rawundi 10 aho kuba 12.
Ishyirahamwe ry’Iteramakofe ku Isi (WBO) rigira icyo rivuga ryagize Riti: “Turi mu cyunamo cy’umukinnyi w’iteramakofe wo mu Buyapani Hiromasa Urakawa, wapfuye azize imvune yakuye ku mukino we na Yoji Saito.”
Iyi nkuru ibabaje cyane ibaye hashize iminsi mike hapfuye Shigetoshi Kotari, nawe wapfuye azize imvune yakuye mu mukino wabereye ku munsi umwe.”
Bakomeje bagira Bati: “Twihanganishije imiryango y’ababuze ababo, inshuti, ndetse n’umuryango mugari w’abakunzi b’umukino w’iteramakofe muri rusange mu bihe nk’ibi bikomeye.”
Muri uyu mwaka kandi, umukinnyi w’iteramakofe wo mu rwego rwa “super-featherweight” John Cooney, w’imyaka 28, yapfuye nyuma yo gukomereka mu mutwe mu ntsinzi y’umukinnyi Nathan Howells mu kwezi kwa Gashyantare i Belfast.
Cooney ukomoka i Clarinbridge ni wo mukino yari atsinzwe nk’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga aho yatsindiwe kuri rawundi ya cyenda akigerageza kureba ko yagumana irushanwa rya Celtic super-featherweight yari afite.
Nyuma gato yo gusoza umukino yajyanwe n’abaganga kuvurwa ku bitaro bya Royal Victoria Hospital (RVH) i Belfast, aho yabazwe byihutirwa kugira ngo bamwongere umwuka mu bwonko, ariko ntibyatanga umusaruro kugeza apfuye.
Urupfu rwa Hiromasa Urakawa na Shigetoshi Kotari rwahungabanyije cyane igisata cy’iteramakofe mu Buyapani n’umuryango mugari w’uyu mukino ku Isi muri rusange.