
U Rwanda rwakiriye Ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova baturutse mu bihugu birenga 20 ku nshuro yarwo ya mbere
Guhera ku wa 8 kugeza ku wa 10 Kanama 2025, muri Stade Amahoro hari kubera Ikoraniro Mpuzamahanga ribereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka y’Abahamya ba Yehova, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Korera Imana mu buryo yemera.”
Ku munsi wa kabiri w’iri koraniro, ni ukuvuga kuwa Gatandatu tariki 09 Kanama 2025, abitabiriye bageraga ku 42,530, barimo Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bisaga 20 byo muri Amerika, u Burayi na Afurika.
Abashyitsi barenga 3,000 bakoze urugendo rw’amasaha menshi baza mu Rwanda, kandi bamwe muri bo basuye ahantu nyaburanga nka Kigali, ibiyaga n’imisozi itatse igihugu, mu bukerarugendo bwahujwe no kubwiriza.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Regis, yasobanuye ko mu gihe isi yuzuyemo ibibazo, ari ingenzi gusobanukirwa uko Imana ishaka ko tuyikorera. Yabitangaje mbere gato y’uko iri Koraniro Mpuzamahanga riba.
Avuga ko muri iyi Si yuzuyemo ibibazo, gukorera Imana mu buryo yemera ni ikintu cy’ingenzi cyadufasha guhangana na byo dufite icyizere cy’ejo hazaza. Abantu benshi bafite icyifuzo gikomeye cyo gusenga Imana mu buryo yemera kandi bifuza kugira ukwizera gukomeye. Iri koraniro rizagaragaza uko gukorera Imana mu buryo yemera byadufasha mu mibereho yacu, ndetse n’uko byadufasha kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Porogaramu y’Ikoraniro Mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda, yateguwe mu ndimi enye Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Ururimi rw’Amarenga y’Ikinyarwanda kugira ngo buri wese abashe gukurikirana.
Iminsi itatu y’ikoraniro yaranzwe n’inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, filime z’uruhererekane, ubuhamya, n’indirimbo. Ku wa Gatanu, herekanwe filime “Ubutumwa Bwiza Bwerekeye Yesu” (Icyiciro cya 2) yerekana uko Yesu yabatijwe, atoranya abigishwa ba mbere, akanatsinda ibigeragezo bya Satani.
Ku wa Gatandatu, habaye ikiganiro cyihariye gisobanura isohora ry’ubuhanuzi mu ntangiriro z’umurimo wa Yesu, hanabera umubatizo wa benshi. Ku Cyumweru, hateganyijwe disikuru rusange ifite umutwe ugira uti “Ese uwo usenga uramuzi?”, isobanura impamvu ukwizera gushingiye ku kuri ari ingenzi.
Umwe mu baje baturutse hanze yagize ati: “Abanyarwanda badufashije kwiyumva nk’aho turi mu rugo. Iri koraniro ryampaye imbaraga nshya zo gukorera Imana.” Umushyitsi waturutse muri Brezil, waje mu itsinda ry’abantu 140, yavuze ko yakunze uburyo Abanyarwanda bamwakiriye, ati: “Nari narumvise ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ariko uburyo bampaye ikaze burenze ibyo natekerezaga.”
Abantu bagera ku 4,000 bakiriye abashyitsi mu ngo zabo, barimo abo mu ntara n’abo muri Kigali. Hari n’abashyitsi baturutse mu Burundi, Brezil n’ahandi batanze intashyo ku izina ry’ibihugu byabo. Abantu 341 bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga bakurikiranye porogaramu yose hifashishijwe ururimi rw’Amarenga y’Ikinyarwanda.
Abitabiriye basobanukiwe ko gukorera Imana mu buryo yemera bisaba kuyisenga mu kuri no mu mwuka, kwigana Yesu mu buzima bwa buri munsi no gufasha abandi. Iri koraniro rirasozwa ku Cyumweru nimugoroba, risozwe n’indirimbo nshya yihariye n’isengesho. Abitabiriye bazasubira mu ngo zabo bishimira kuba baragize uruhare muri iki gikorwa cy’amateka.
Abahamya ba Yehova batangiye gukorera mu Rwanda mu 1970, bahabwa ubuzima gatozi mu 1992. Muri uyu mwaka wa 2025, amakoraniro mpuzamahanga azabera mu bihugu 13 byatoranyijwe ku Isi harimo n’u Rwanda ruryakiriye bwa mbere mu mateka.