
Ngoga Christophe Yongeye Guhamagarira Abizera Gusaba Kuyoborwa n’Imana Abinyujije mu Ndirimbo ‘Untware’
Umuramyi Ngoga Christophe, uzwi cyane ku ijwi rye ryiza no ku mpano yo gucuranga, yagarukanye indirimbo nshya yise “UNTWARE”, ikaba ari isengesho ry’umutima wifuza kuyoborwa na Yesu buri gihe — haba ku manywa cyangwa nijoro.
Mu magambo yayo yuje urukundo n’ubwiyoroshye, “UNTWARE” itangira ishimangira icyifuzo cy’umuramyi cyo kwegera Imana no komatana nayo mu buzima bwa buri munsi. Ngoga Christophe aririmba ati: “Nje mu bihe byo gusenga, umutima uragushaka, mukiza wanjye Yesu, njye ndakwihaye byuzuye…” Aya magambo atangiza inkuru y’urugendo rw’umwuka rugaragaza ko ntacyo gishobora guha umwuka we ituze atari ukwigarurira umwanya wo kuba imbere y’Imana.
Indirimbo ikomeza igaragariza uburyo umukristo akwiye gucika ku byajyaga bimunezeza mu isi, akihana no gusaba umutima mushya ukorera ibyo Imana ishaka. Mu gice cyayo cy’ingenzi, Chorus, Ngoga Christophe asaba Yesu kumutwara mu nzira ye atazivamo, ati: “Ntwara, untware Mukiza Yesu, ntwara amanywa n’ijoro, ugere mu mutima mbashe guhembuka, Mwami Yesu untegeke.”
Ubutumwa bwa “UNTWARE” bugamije gusaba kuyoborwa mu buryo bwimbitse, aho umwizera asaba ko ibyo Yesu ashaka biba aribyo by’ingenzi mu buzima bwe. Ni indirimbo ikubiyemo umwuka wo kwihana, kwiyegurira Imana no gusaba kuyoborwa n’Umwuka Wera.
Ngoga Christophe, uretse kuba afite impano y’ijwi rikora ku mitima, azwi kandi nk’umucuranzi w’umuhanga, ibintu bimufasha gushyira mu ndirimbo ze uburyohe n’ubuziranenge bihambaye. “UNTWARE” yanditswe mu buryo bworoshye ariko bufite imbaraga, bigatuma abayumva bose bayisobanukirwa neza kandi bakayifatanya mu isengesho.
Abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze batangajeko iyi ndirimbo izafasha benshi mu gusubira mu mwanya wo kwiyegurira Imana, cyane cyane mu bihe umuntu ashobora kwibagirwa kuyoborwa n’ijambo ryayo.
Iyi ndirimbo iri mu murongo w’ibihangano Ngoga Christophe akomeje gushyira hanze, bigamije guhembura no gukomeza imitima y’abizera, no guhamagarira abatarakira Kristo kumwemerera kuba Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.