Umusaruro w’Inganda mu Rwanda Wageze ku Kigereranyo cya 8.5% muri Kamena 2025
1 min read

Umusaruro w’Inganda mu Rwanda Wageze ku Kigereranyo cya 8.5% muri Kamena 2025

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku musaruro w’inganda (IIP) yagaragaje ko mu mwaka ushize, umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wazamutse ku kigero cya 6.4%.

Muri rusange, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bwazamutse ku rugero rwa 17.7%, mu gihe inganda zitunganya amashanyarazi zageze kuri 12.5% by’izamuka, naho inganda zitunganya amazi n’isuku zikaba zarazamutseho 3%.

Inganda zitunganya ibintu bitandukanye zo zagaragaje izamuka rya 2.3%, ahanini rifashijwe na 24.6% byavuye mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, ndetse na 28.9% byaturutse mu nganda zitunganya amabuye y’agaciro adacurwamo ibyuma.

Nyamara, hari aho umusaruro wagabanutse. Inganda z’ubutabire n’ibikoresho bya pulasitike zagabanutseho 13.9%, mu gihe inganda zikora ibikoresho bikozwe mu byuma, amamashini n’ibindi bikoresho byo muri uru rwego zagabanutseho 6.6%, bivuze ko hari ukujegajega muri urwo rwego.

Umusaruro w’Inganda mu Rwanda Wageze ku Kigereranyo cya 8.5% muri Kamena 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *