
Umuhanzi ufite ishyaka, Gad Byiringiro, yifuza kugeza ubutumwa bwa Gospel ku mfuruka zose z’isi binyuze mu ndirimbo “Nyizera”
Gad Byiringiro yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Nyizera”, agaragaza icyerekezo gishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana gad Byiringiro, umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise Nyizera, igamije gukomeza kubaka umutima w’icyizere n’ukwizera ku bakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.
Uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo Uzibuke akomeje kwagura umurongo we w’ubuhanzi, atanga icyerekezo gishya gifite imbaraga mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana.
Izina rya Gad Byiringiro ryagiye rifata intera mu muziki wa Gospel bitewe n’ubushobozi bwe bwo guhuza impano y’ijwi ryiza, ubumenyi mu muziki yize mu ishuri, n’ubuhanga mu kuririmba ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye. Ibi byose byatumye agaragara nk’umuhanzi ufite imbaraga n’icyerekezo kidasanzwe u Rwanda rufite mu bahanzi b’abaramyi b’igihe kiri imbere.
Uretse kuba umuramyi, Gad ni n’umwanditsi w’indirimbo zifite ubutumwa buhamye kandi bukora ku mitima ya benshi. Afite ubumenyi buhanitse mu gutunganya indirimbo (music arrangement), ndetse anafasha abandi bahanzi kugera ku rwego rwiza mu bikorwa byabo bya muzika.
Ibi byatumye yemerwa nk’umwigisha w’abahanzi bagenzi be, bityo agatanga umusanzu mu guteza imbere Gospel mu buryo burambye.Indirimbo Nyizera yagiye hanze nk’igihangano cyerekana intambwe nshya Gad Byiringiro agezeho, aho yerekana ko afite intego yo gukora ibihangano bigera kure, bitari mu Rwanda gusa, ahubwo bigafasha no mu ruhando mpuzamahanga.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushishikariza abantu kugumya kwizera Imana mu bihe byose, yaba mu byiza cyangwa mu bigoye.Mu myaka amaze akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, Gad yagaragaje ko afite ishyaka ridasanzwe.
Ni umwe mu bahanzi bakiri bato ariko bafite umurava wo gushyira Imana hejuru binyuze mu muziki, akoresheje impano ye mu buryo bwagutse kandi bugezweho. Abamukurikirana bavuga ko afite umwihariko wo gutanga ubutumwa mu buryo butuje ariko bufite imbaraga zikora ku mutima w’umwumvise wese.
Nk’umuhanzi ufite icyerekezo mpuzamahanga, Gad Byiringiro amaze kugirana imikoranire n’abandi bahanzi b’ahantu hatandukanye, ndetse afite gahunda yo gukora indirimbo zishobora kwifashishwa mu bihugu bitandukanye.
Intego ye ni ugutuma ubutumwa bwa Gospel bwambuka imipaka, bukagera kuri benshi mu buryo bushimangira ko u Rwanda rufite abaramyi b’umuhamagaro wagutse.Abakunzi be bamaze gutangira kwakira neza indirimbo Nyizera, bavuga ko ari indirimbo izafasha benshi mu bihe byo guhangayika no gushidikanya, ikabibutsa ko kwizera Imana ari byo shingiro ry’umutuzo w’ukuri.
Iyi ndirimbo iraboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ndetse imaze gutangira gusakara no kumvikana mu bitaramo bitandukanye.Mu gihe isi y’umuziki wa Gospel ikomeje kwaguka no guhindura isura, Gad Byiringiro ari mu bahanzi bashya b’abahanga bashobora kuzahagararira neza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ubwitange bwe, impano, n’ubushake bwo gukora ibihangano bifite ireme bigaragaza ko ari umuramyi w’icyitegererezo, ushobora kuzagira uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Indirimbo Nyizera ni ikimenyetso cy’uko Gad Byiringiro atari umuhanzi usanzwe, ahubwo ari umuramyi ufite indoto ndende, uharanira gukora ibihangano bifite ireme, bihindura ubuzima, kandi bikagera kure hashoboka. Iyo ni yo nzira yiyemeje gukomeza kugenderamo, yizeye ko Imana izakomeza kumufasha kugera ku ntego zose yihaye.