
Umuhate n’umusanzu wa Byiringiro Zerubabel mu gushyira hanze indirimbo zifasha abakristo gukura
Byiringiro Zerubabel Yasohoye Indirimbo “Nyobora” Ishimangira Ubutumwa bwa Yohana 14:5-6 Umuramyi Byiringiro Zerubabel, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ikimenyetso”, yongeye kugaragaza impano ye idasanzwe mu muziki uhimbaza Imana, asohora indirimbo nshya yise “Nyobora”.
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushingiye ku magambo ya Bibiliya yo muri Yohana 14:5-6,aho Yesu ubwe avuga ko ari we nzira, ukuri n’ubugingo.“Nyobora” yanditswe na Byiringiro Zerubabel ubwe, ikaba ifite umwihariko w’uburyo ishyira imbere gusabira abayumva kuyoborwa n’Imana mu rugendo rwabo rwa buri munsi.
Iyi ndirimbo y’amajwi yakozwe na Jado Kheez, naho amashusho akayoborwa na JABO, abahanzi n’abatunganya umuziki bazwiho ubuhanga mu rwego rwa gospel music.Byiringiro Zerubabel yagiye agaragaza ko atari umuramyi usanzwe, ahubwo ari umunyabushishozi mu gutegura no gutanga ubutumwa bw’indirimbo ze.
Buri ndirimbo ye yihariye uburyo ishyikiriza abamwumva mu buryo bworoshye ariko bunyura mu mitima, igatera benshi kongera kwibuka ko Imana ari yo itanga icyerekezo nyacyo.Mu rugendo rwe mu muziki, Zerubabel yatanze umusanzu ukomeye mu guha gospel y’u Rwanda isura nshya. Yagiye akorana n’abandi bahanzi b’inararibonye, atanga indirimbo zafashije abantu mu bihe bitandukanye, haba mu gihe cy’akababaro cyangwa ibyishimo, byose akabihuza no kwerekana imbaraga z’Ijambo ry’Imana.
Umwihariko w’uyu muramyi ni uko atajya aririmba gusa, ahubwo ahuza ubuhanga mu guhanga indirimbo no kuzitegura mu buryo bunoze. Ibi bituma indirimbo ze ziba zifite ubusobanuro bukomeye kandi bukomeza gufasha abantu mu rugendo rwabo rw’iyobokamana.Indirimbo “Nyobora” ni urukumbuzi rufasha umuntu wese kwibuka ko nta wundi utuyobora mu nzira nyayo uretse Yesu Kristo.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bufitanye isano ya bugufi n’ubuzima bwa buri munsi bw’abakristo, bityo ikaba yitezweho gukomeza gufasha benshi mu Rwanda no hanze yarwo.Zerubabel avuga ko intego ye atari ugukora umuziki nk’ubucuruzi gusa, ahubwo ari ugukoresha impano yahawe mu kugarura abantu kuri Kristo.
Ibi bigaragaza umuhate n’ubwitange bwe mu gukomeza umurimo w’Imana binyuze mu bihangano.Kuri ubu, “Nyobora” iri kumvikana ku mbuga zitandukanye zicuruza cyangwa zitambutsa umuziki, ndetse ikaba imaze gutangira kugera ku bantu benshi bayikunda ku bwo ubusobanuye bwayo bwimbitse n’uburyo iteguye mu buryo buhanitse. Iyo uyumvise, urushaho gusaba Imana ngo ikuyobore muri byose.