
CAF yahannye ibihugu bitatu biri gukina CHAN
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku mugabane wa Afurika (CAF) yafatiye ibihano bimwe mu bihugu byitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2024.
Ibyo bihugu ni Zambiya, Morocco ndetse na Kenya bibayeho ku nshuro ya gatatu kuva iri rushanwa ryatangira mu bihugu bitatu birimo Kenya, Uganda na Tanzaniya.
Uko ibi bihugu byahanwe!
Zambiya: $5,000(7 235 967 Frw) yahanwe kuko umutoza yanze kwitabira ikiganiro n’itangazamakuru mu mukino batsinzwemo na DR Congo.
Kenya: $50,000( 72 359 675 Frw) yahaniwe akavuyo kagaragaye ku mukino batsinzemo Morocco.
Morocco: $5,000- 7 235 967 Frw ( bakuriweho $2,500- 3 617 983 Frw) yahanwe kubera imyitwarire mibi ikipe yagaragaje ku mukino batsinzwemo na Kenya.
Igihugu cya Tanzaniya nacyo giherutse guhanwa kubera amakosa yakozwe n’abafana b’iyi kipe aho yaciwe ibihumbi 10 by’amadorali asaga 14 471 935 y’amafaranga y’u Rwanda.
CHAN 2024, irarimbanyije aho hari gukinwa imikino y’icyiciro cy’amatsinda gusa imikino ya Kenya ntizongera guhabwa uburenganzira bwo gukina n’abafana buzuye sitade kubera amakosa yakomeje kugaragara mu mikino yayo yatewe n’akavuyo k’abafana.