Pastor Ngoga Christophe yageneye ubutumwa abantu bataramenya Yesu n’ubutunzi buri mu muziki wa Gospel
4 mins read

Pastor Ngoga Christophe yageneye ubutumwa abantu bataramenya Yesu n’ubutunzi buri mu muziki wa Gospel

Kuwa Mbere tariki 11 Kanama 2025 nibwo Pastor Ngoga Christophe yashyize hanze indirimbo nshya yise “Untware”, igamije gukangurira abantu guha ubuzima bwabo Imana ngo ibutware, bakiyegurira Umuremyi kuko ari ho haboneka umutuzo nyakuri. Ni indirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel nk’uko babigaragaje kuri Youtube munsi yayo.

Ubundi Pastor Ngoga Christophe, umushumba akaba n’umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yahishuye ibintu bitatu by’ingenzi aratira abataramenya Yesu Kristo. Yabitangaje ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya “Untware”.

Toni yagize ati: “Ayiiiiiiiiii Data wakire uku kuramya kuzamure umubavu mwiza maze udukundire tukugirireho umugisha”. Nguweneza Josette ati: “Ariko Ngoga Mana wee!!, Imana yakubitsemo ubutunzi buremereye mana we! sinzi icyo navuga ariko amavuta yawe ni menshi ntitubasha kwiyumanganya.” 

“Urakoze nanone guhembura ubugingo bw’abana b’Imana. Noneho ukuntu ukora message yuzuye ntukomeze gusubiramo ibice wamaze kuririmba ngo wishakire iminota yo guhembwa nabyo ni ukubera ko intego yawe ari ukuramya byuzuye.Urakoze guhesha umugisha imitima yacu. Umunsi tuzahura nzatanga ituro.”

Jean Damascene Uwase ati: “Indirimbo ivuye mu ijuru rwose peeeeee! Habwa umugisha Pastor Ngoga”. Undi ati: “Erega ni ukuri haracyari ibihumbi bitarapfukamira Bayali. Iyi ndirimbo rwose irandyoheye. “

Pastor Ngoga Christophe yavuze ko iyi ndirimbo nshya yashyize hanze “Untware”, igamije “gukangurira abantu guha ubuzima bwabo Imana ngo ibutware, biyegurire Imana kuko ari ho hari umutuzo”.

Ni imwe mu ndirimbo iri kuri Album ye ya mbere yafatiye amashusho mu gitaramo yakoze kuwa 27 Kamena 2025 kuri Calvary-Zindiro. Ni igitaramo yari yise “Heart and Sound Live Worship” aho kuramya kuvuye ku mutima guhura n’ijwi ryumvwa mu ijuru. Yari ari kumwe na Apostle Christophe Sebagabo na Alarm Ministries.

Ni cyo gitaramo cya mbere yari akoze nk’umuhanzi wigenga ndetse icyo gihe yari afite indirimbo imwe gusa. Yateguje abakunzi b’umuziki wa Gospel ko bagiye kumubona mu isura nshya. Ati: “Nk’uko mubibona nari nsanzwe nkora muri team, ubu mugiye kumbona mu ishusho yindi yanjye ku giti cyanjye kuko ari igitaramo cya mbere, hazaza n’ibindi.”

Muri icyo gitaramo cyahembukiyemo imitima ya benshi, Ngoga yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo na “Untware” yashyize hanze igasamirwa hejuru. Ni album asobanura nk’icyifuzo cyangwa icyemezo gikomeye cyo kwemera kuyoborwa na Yesu mu buzima bwa buri munsi.

Ese umuziki wa Gospel ufite uruhe ruhare mu buzima bw’umukirisito?

Pastor Ngoga Christophe yavuze ku butunzi buri mu muziki wa Gospel, ati: “Umuziki wa Gospel ni ubuhamya bukora ku mutima. Umuziki wa Gospel si injyana gusa ni ubutumwa. Indirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana zishobora: Gukora ku mitima y’abantu, Kugarura abari baratakaye no Gukomeza intege z’abacitse intege.”

Uyu munyamuziki akaba n’Umushumba, yakomeje avuga ko umuziki wa Gospel ari igikoresho cy’ihumure no gukomeza umwuka mu bihe bikomeye, aho indirimbo ya Gospel ishobora gutanga ihumure n’icyizere.

Yunzemo ati: “David yacurangiraga Sawuli igihe yari ahangayitse, umwuka mubi ukamuvamo (1 Samweli 16:23). No muri iki gihe, indirimbo z’Imana zikomeza imitima y’abantu bafite ibikomere cyangwa abarwaye”.

Yagarutse ku bintu bitatu aratira abataramenya Yesu Kristo; anavuga impamvu bagomba kwakira agakiza. Ati: “[Yesu] ni we nzira yonyine ijya ku Mana no ku bugingo buhoraho; ni we utanga amahoro nyayo n’igisubizo cy’ibibazo byose umuntu afite. Yaritanze ku bwacu kubera urukundo rudasanzwe, kandi ashaka kudukiza, atwiyegereze. Wakira Yesu, ubuzima bwawe burahinduka burundu”.

Ku bijyanye n’imishinga yindi afite mu muziki, yaba iya vuba aha cyangwa iy’igihe kirekire, Pastor Ngoga Christophe yavuze ko arimo gukora kuri iyi Album ye ya mbere. Ati: “Nk’uko ubushize nabibabwiye nyuma y’iyi ndirimbo vuba hagiye kugenda hasohoka n’izindi nakoze byose bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.”

Pastor Ngoga Christophe uzwi nka Ngoga Chris, yatangiriye umuziki mu ishuri ryo ku cyumweru muri ADEPR, muri korali y’abana ba Sunday School, ariko by’umwihariko yinjiye muri korali bwa mbere ku ishuri muri secondaire GS APAGIE Musha muri Rwamagana.

Yakiranywe yombi mu muziki dore ko indirimbo ze ebyiri zimaze kurebwa cyane. Indirimbo yise “Ibyiringiro” niyo yamwinjije mu muziki, ikorerwa mu ngata na “Untware” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 14 mu masaha macye. Ngoga avuga ko afite izindi yitegura gushyira hanze. Intumbero ye mu muziki ni ugukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana “ukagera kure hashoboka”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *