
Aline Sympaty yongeye guhumuriza abantu bahura n’ibigeragezo mu ndirimbo nshya “Ntidutsindwa”
Umuramyikazi Nyiranzabahimana Aline uzwi ku izina rya Aline Sympaty yongeye gutanga ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo yashyize hanze “Ntidutsindwa”, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu, kwizera no kudacika intege kuko bafite Imana itajya ineshwa.
Ni indirimbo uyu muramyikazi yashyize hanze tariki 12 Kanama 2025 kuri Youtube, aho ikomeje kurebwa n’abatari bake mu gihe imaze igiye hanze.
Iyi ndirimbo ikaba ikubiyemo ubutumwa buvuga ko nubwo mu buzima duhura n’ibibazo bishobora kuba bikomeye cyane ku buryo umwanzi yatekereza ko byarangiye, ibyo byose bidakwiye kuduhungabanya kuko dufite Imana/Yesu umucunguzi utajya aneshwa kandi adahwema kutubabarira.
Amwe mu magambo y’indirimbo aragira ati: “Rimwe na rimwe umwanzi arakurasa akibwira ko byarangiye, rimwe na rimwe ibibazo biraturasa bikibwira ko birangiye, rimwe na rimwe amarira arakurasa akibwira ko byarangiye ariko ntituneshwa kuko umwami Yesu we atajya aneshwa.”
Mu kiganiro yagiranye na Gospel Today, yavuze ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu bahura n’ibibazo ndetse n’ibigeragezo mu buzima ariko badakwiye gucika intege kuko hari Imana.
Aline Sympaty yagize ati: “Nabwiraga abantu ko kuratswa bitabura mu buzima ariko ik’ingenzi ni uko tudatsindwa, nahumurizaga abantu bahura n’ibigeragezo bakumva ko birangiye ariko iryo atari ryo herezo bagomba kwihana bagakomeza urugendo.”
Avuga ko kandi yifuza gufasha abantu bagahinduka binyuze mu ndirimbo.
Ati: “Ndifuza gufasha abantu, indirimbo zanjye zigafasha abandi aho bari hose, hakagira abahinduka ku bwanjye.”
Yijeje abakunzi be ko ibyiza biri imbere, ko atazabatenguha kandi ko bakomeza kumushyigikira, bakomeza kumuba hafi.
Aline sympathy afite izindi ndirimbo yasohoye harimo: Ba uwuriwe, Wirira, Agakiza n’izindi, zikaba zihurira ku butumwa bwo gukangurira abantu kwizera no kudacika intege mu buzima.