Nish Gadd yakiranye ibyishimo bidasanzwe ubutumire bwa Tracy and René Patrick
Umuramyi w’umunyarwanda Nish Gadd uzwi ku izina rya Nish Gadd Worship Minister, yongewe ku rutonde rw’abaramyi bazayobora ibihe byo kuramya mu gitaramo gikomeye cy’iyobokamana cyiswe “In Christ Now Worship Experience”.Iki gikorwa gitegurwa na Tracy Agasaro na René Patrick kikaba kigamije kuzana ububyutse mu kuramya no gusenga.Nyuma yo gutangaza ko Zoravo wo muri Tanzania ari umwe mu bazitabira iki gitaramo, abategura igikorwa bakomeje kwagura urutonde rw’abaramyi bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.
Kuri ubu, hongewemo Nish Gadd, ugiye kwifatanya n’abandi baramyi bafite umurimo ukomeye mu gusiga amavuta no kuyobora abantu mu mwuka wo guhimbaza Imana.Nish Gadd amaze igihe azamuka mu muziki wo kuramya, aho indirimbo n’ibitaramo bye bya Live bitandukanye byagiye bikora ku mitima ya benshi. Azwiho ijwi rituje ariko rifite imbaraga mu kuramya, amagambo yimbitse, ndetse n’umurimo wo kuramya uherekezwa n’inyigisho z’ivugabutumwa zifasha abantu kwegera Imana mu kuri no mu mwuka.Iki gitaramo kandi kiri mu ruhererekane rw’ibikorwa Tracy na René bategura bagamije guhuza abaramyi bafite impano n’umuhamagaro bakamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristu mu buryo bugezweho kandi bwagutse.Bagaragaje

Nish Gadd yiyongereye mu bazatara na Tracy Agasaro na René Patrick mu gitaramo gikomeye cyatumiwemo Zoravo n’abandi baramyi batandukanye bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Bagaragaje ko buri muramyi wiyongereye ku rutonde yatoranyijwe hashingiwe ku ireme ry’umurimo we mu kuramya no mu ivugabutumwa.“In Christ Now Worship Experience” izabera muri Crown Conference Hall (Nyarutarama) tariki 10 Mutarama 2026 saa 4:00 PM, aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. Biteganyijwe ko izaba umwanya udasanzwe wo kuramya, gusenga, no kwakira ijambo ry’Imana riherekejwe no gusigwa amavuta binyuze mu muziki.
Ubuyobozi bw’iki gikorwa bwemeje ko imyiteguro igeze ku rwego rushimishije, basaba abakunzi ba gospel, amakorali, abaramyi, n’umuryango mugari w’abakristu kuzitabira ku bwinshi. Bashimangiye ko ari umwanya wo kwinjira mu mwuka wo kuramya, gusubizwa intege, no guhembuka mu Mana binyuze mu baramyi batoranyijwe neza kandi bafite umurimo ukomeye wo guhembura ubugingo bwa benshi

Nish Gadd umwe mu baramyi bavomye amavuta muri Grace room ministries

