Naomi Raine umuramyi mpuzamahanga w’umunyamerika witeguye gutaramira mu Rwanda muri Werurwe ni muntu ki?
3 mins read

Naomi Raine umuramyi mpuzamahanga w’umunyamerika witeguye gutaramira mu Rwanda muri Werurwe ni muntu ki?

Itsinda ry’abaramyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine batangaje ko u Rwanda rwinjiye ku rutonde rw’ibihugu bazataramiramo mu rugendo rwabo rw’ivugabutumwa n’ibitaramo rizwi nka “Everywhere World Tour 2026.”Iki gitaramo gitegerejwe cyane mu Rwanda kizaba ku itariki ya 14 Werurwe 2026 kikaba cyitezweho gukusanya imbaga nini y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Todd Galberth uzwi mu ndirimbo zo kuramya zigarurira imitima ya benshi zirimo “We Believe,” “I Will Exalt You,” na “Lord You Are Good,”ndetse na Naomi Raine wegukanye ibihembo bya Grammy, bazahurira ku rubyiniro mu gitaramo cy’amateka mu Rwanda.

Aba baramyi bombi bazwiho ijwi rikomeye, ubuhanga mu kuyobora kuramya, n’umurava mu ivugabutumwa ibintu bituma ibitaramo byabo biba by’ihariye ku bitabiriye.Naomi Raine ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wo kuramya ugezweho ku isi. Yamenyekanye cyane nk’umunyamuryango washinze itsinda rya Maverick City Music ryakoze indirimbo zakunzwe ku isi yose zirimo “Jireh,” “Promises,” na “The Story I’ll Tell.”

Naomi Raine Umu Pasitori , umubyeyi, umuramyi akaba n’umuhanga mu gutunganya umuziki ku rwego mpuzamahanga yashyize hanze urutonde rw’ibihugu azataramiramo muri 2026 birimo nu Rwanda

Mu Ukwakira 2025, yatangaje ko avuye muri Maverick City Music kugira ngo atangire urugendo rushya mu murimo n’umuziki we ku giti cye.Mu murimo we wa gikirisitu, Raine akora nk’Umushumba ushinzwe kuramya (Worship Pastor) muri Fresh Start Christian Center i Mount Vernon, New York. Ninawe kandi washinze inzu itunganya umuziki yitwa ReFraine Records igamije guteza imbere no gutoza impano nshya mu rwego rw’ubuhanzi.

Kuva ku myaka 7 Naomi Raine yari umwanditsi w’indirimbo udasanzwe

Ibi byerekana umuhate we mu guhanga udushya no gukuza abahanzi bakizamuka.Mu bikorwa bye bya 2026, Naomi Raine yakomeje gusohora indirimbo nshya, harimo alubumu ye nshya “Jesus Over Everything (2025)”n’indirimbo ku giti cye zirimo “God Will Work It Out.”Akomeje kandi gukora ibikorwa binyuzwa ku muyoboro we wa YouTube asangiza abakunzi be ibitaramo bya Live n’amashusho y’indirimbo z’umwimerere, bikomeje kumwongerera imbaraga mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza.

Bamwe mu baramyi babahanga bafata Naomi Raine nk’umwarimu wabo mu gukora umuziki mpuzamahanga

Ku ruhande rw’ibihembo, Naomi Raine yegukanye Grammy Awards inshuro nyinshi anahabwa GMA Dove Awards muri 2024 ku ndirimbo “God Problems” na “The Story I’ll Tell (Live).” akaba kandi umwe mu bahawe Billboard Music Awards na Stellar Awards bikaba bigaragaza agaciro k’uruhare rwe mu muziki wa Gospel no kuramya ku isi.

Naomi Raine Solomon, wavutse tariki 9 Mata 1987 i New York City yatangiye kwandika indirimbo akiri muto ku myaka 7. Ni umugore wubatse, akaba umubyeyi w’abana batatu: Apryl, Kayden na Savion.Guhuza umurimo, umuryango, n’ubuhanzi byamugize umwe mu baramyi b’icyitegererezo mu bihe bya none.

U Rwanda ruri mu bihugu bya Africa byahiriwe no Kwakira ibitaramo mpuzamahanga birimo abaramyi bakomeye

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko ari igicumbi cy’ibitaramo byo kuramya bikomeye, kandi iki gitaramo cyitezweho kuzamura no gukomeza umuriro wo kuramya mu gihugu no mu karere.

Zimwe mu mbugankoranyambaga zihamya ko iki Kiri mu bitaramo bikomeye bya Gospel bigiye kubera mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *