Umuramyi Oli Bizi yashyize hanze indirimbo yise “Amina” yongera gushimangira ko urukundo n’amahoro bitangwa n’Imana
1 min read

Umuramyi Oli Bizi yashyize hanze indirimbo yise “Amina” yongera gushimangira ko urukundo n’amahoro bitangwa n’Imana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Oli Bizi, yongeye gushimangira umwihariko we mu muziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo ye nshya yise “Amina”.

Mu magambo akubiye muri iyi ndirimbo, umuhanzi agaragaza uburyo urukundo yahawe rutandukanye n’izindi. Ni urukundo rutari urw’agahinda cyangwa urw’ibyishimo by’igihe gito, ahubwo ni urukundo rudafite uburyarya. Ni urukundo ruherekejwe n’amasezerano, rutanga amahoro, ibyishimo ndetse n’umunezero udapfa, ibintu byose isi idashobora gutanga mu buryo buhoraho.

Oli Bizi kandi yibutsa abumva iyi ndirimbo ko nta wundi wakunda umuntu mu buryo nyakuri nk’uko Imana ibikora. Agira ati: “Ntawundi wankunda nkawe, kuko ntawundi wamfira nkawe. Halleluyah Amen, Halleluyah Amen.” Aha agaragaza umwihariko w’urukundo rwa Kristo, ko arirwo rukundo rwanitangiye abantu ku musaraba.

Iyi ndirimbo “Amina” ni ubutumwa bwimbitse bwo gushimira Imana ku rukundo rwayo rudapfa, rukomeza kandi rukiza. Ni indirimbo ikangurira abantu kwibuka ko amasezerano yayo ahora ari ukuri, adahinduka ndetse n’ibihe byose by’ubuzima bwacu bigasobanuka neza iyo twiyeguriye Imana.

Oli Bizi yakomeje asaba abakunzi b’umuziki we kumva neza amagambo y’iyi ndirimbo, kuko ari ubutumwa bwo gukomeza kwizera, kwihanganira ibigeragezo no gusobanukirwa ko Imana ari yo soko y’amahoro n’ibyishimo nyakuri. Abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kugaragaza ko bishimiye iyi ndirimbo, bamwe bavuga ko yababereye isengesho ry’ukuri rifite ubuzima imbere yaryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *