Donnarumma agiye kujyana PSG mu nkiko
1 min read

Donnarumma agiye kujyana PSG mu nkiko

Uhagarariye inyungu za Gianluigi Donnarumma, Enzo Raiola mwene wabo wa nyakwigendera Mino Raiola wapfuye mu mwaka 2022 yatangaje ko bashobora kujyana PSG mu nkiko nyuma y’uko basohoye Donnarumma mu ikipe bakamusimbuza Lucas Chevalier.

Donnarumma ubu arifuza kwerekeza muri Premier League kandi ari ku rutonde rwa Manchester City mu gihe Ederson yaba agiye mbere y’uko uku kwezi kurangira.

Raiola avuga ko igihe kigeze ngo ajye gukina mu Bwongereza nyuma y’imyaka ine ari muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Burafaransa.

Enzo Raiola yagize Ati: “Turimo gushaka ibisubizo bishoboka, dushobora kwerekeza muri Premier League kuko hari amakipe ashobora kwishyura amafaranga akenewemo. Premier League yaba intambwe ikwiye mu buryo mbibonamo kandi turimo kubikoraho. Nta biganiro na bito turi kugirana n’amakipe yo mu Butaliyani.”

Raiola yanashinje PSG kutubaha Donnarumma kandi yemeje ko yamaze kugisha inama abavoka ku gisubizo bazatanga, Ati:“Twaratangaye cyane. Hashize imyaka ine turi kumwe ariko nta cyubahiro na gito. Paris irimo gusaba amafaranga menshi cyane. Bavuga ko ari icyubahiro, ariko ni amafaranga gusa.”

Pep Guardiola yiteguye kugumana Ederson w’imyaka 31 usigaje umwaka umwe ku masezerano ye. Ariko kandi Manchester City iri gutekereza Donnarumma nk’umusimbura we igihe yaba agiye.

Mu kwezi gushize, City yongeyemo James Trafford bamukuye i Burnley kuri miliyoni £27. Naho Stefan Ortega aracyari mu ikipe nubwo hari amakuru ko ashobora kugaruka mu Budage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *