
Kiriki akomeje kwitabira ibiterane bikomeye nk’umubwiriza butumwa birimo nibibera hanze y’u Rwanda
Igicaniro cy’Ubutumwa bwiza kigiye kubera muri Uganda Umukozi w’Imana, Missionary Kiriki, ategerejwe muri icyo giterane gikomeye cy’iminsi itatu kizabera muri Uganda, ahazwi nka Nakivale mu itorero Shiloh Revival Ministry, kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Nzeri. Iki giterane cyahawe izina Igicaniro with Missionary Kiriki, kikazaba gifite insanganyamatsiko igira iti: Impano n’Agakiza ishingiye ku murongo wo mu Befeso 4:7-8.
Kiriki azwi mu muziki wa gospel nk’umuntu wihariye mu kubyina igisirimba mu buryo bufite umwimerere n’imbaraga, bigatuma ubutumwa atanga bukoraho imitima y’abantu benshi. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’utunganya indirimbo, by’umwihariko akagira uburyo bwihariye bwo guhuza injyana, amagambo y’ubutumwa n’umudiho ubyutsa umutima w’uwumva.Mu rugendo rwe rw’umuziki, Kiriki yagaragaje ubuhanga bwo kuririmba mu buryo butanga ibyishimo ariko bikanasiga isomo rikomeye mu mitima y’abumva.
Amaze gukorana n’abahanzi batandukanye, ariko by’umwihariko aherutse gusohora indirimbo Hakika yakoranye n’umugore we Diane, yerekana uburyo urugo rushobora kuba igikoresho cy’Imana mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.Iki giterane kizaba umwanya wo gusangiza abitabira ubuhamya n’ubutumwa bujyanye n’impano n’agakiza, hagamijwe gukangura abantu gukoresha neza impano bahawe n’Imana.
Muri gahunda yacyo, iminsi ibiri ya mbere izatangira saa cyenda z’amanywa, naho ku munsi wa nyuma hazaba Friday Overnight izatangira saa moya z’umugoroba ikageza mu gitondo.Kiriki yihariye mu muziki wa gospel mu Rwanda no mu karere kuko atanga umuziki ufite umwimerere w’ubusabane n’Imana, akawuhuza n’imbyino zifite isuku y’umwuka zishimisha abitabiriye. Uyu mwihariko watumye aba umwe mu bahanzi bakundwa cyane mu bitaramo byo guhimbaza Imana, kuko ashimisha ariko akanigisha mu gihe kimwe.
Abategura iki giterane batangaje ko kizaba umwanya udasanzwe wo guhura n’Imana, gusenga, kuramya no kwiga ku mpano n’agakiza twahawe. Kizahuza abizera, abaririmbyi n’abashumba baturutse mu bihugu bitandukanye, bikazabera umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo ku murimo w’Imana.Kiriki kandi azatanga umusanzu we mu kuririmbana n’abitabiriye indirimbo ze zakunzwe, akabafasha gusobanukirwa ubutumwa bwayo, bityo bakava mu giterane bafite intego nshya mu gukoresha impano zabo mu bwami bw’Imana.
Uyu musanzu ni umwe mu mpamvu zatumye afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite uruhare runini mu guteza imbere umuziki wa gospel.Iki giterane kitezweho gusiga impinduka zifatika mu mitima y’abakitabiriye, kikazabafasha gukomeza urugendo rwabo mu kwizera, ndetse no gukomeza gukoresha impano zabo mu murimo w’Imana. Ni intambwe ikomeye ku rugendo rwa Kiriki rwo gusakaza ubutumwa bwiza ku rwego mpuzamahanga.Igicaniro with Missionary Kiriki ni igiterane cyitezweho guhuza ibihugu binyuranye, kikerekana ko ubutumwa bwiza butagira imipaka, kandi ko impano z’Imana zigomba gukoreshwa mu kubaka abantu bose, aho bari hose ku isi.