Tottenham Hotspur yamaganye irondaruhu ryakorewe umukinnyi wayo
1 min read

Tottenham Hotspur yamaganye irondaruhu ryakorewe umukinnyi wayo

Ikipe ya Tottenham Hotspur yamaganye amagambo yuzuyemo ivangura rishingiye ku ruhu yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umukinnyi wayo, Mathys Tel, ahushije penaliti mu mukino wa UEFA Super Cup batsinzwemo na Paris Saint-Germain.

Mathys Tel, ufite imyaka 20 usanzwe ufite uruhu rwirabura, yari umwe mu bakinnyi babiri ba Tottenham bananiwe gutsinda penaliti zabo ubwo umukino wari warangiye mu minota 90 impande zombi zinganya 2-2 maze PSG ikabatsinda penaliti 4-3.

Tel yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 79, ubwo Tottenham yari iri imbere n’ibitego 2-0.  Nyuma y’uko ateye penaliti ye hanze y’izamu, yahise abona ubutumwa butari buke bwuzuye urwango n’ivangura rikabije rishingiye ku ibara ry’uruhu rwe.

Tottenham yasohoye itangazo rivuga ko ibi ari ibintu bibabaje  cyane kubona Mathys Tel yibasirwana n’ubugome nk’ubu.

Aho iryo tangazo rigira Riti: “Mathys yagaragaje ubutwari bwo guhaguruka no gutera penaliti, ariko ababikora bihishe inyuma y’amazina y’impimbano ku mbuga nkoranyambaga ntacyo bapfana n’ubutwari ni abagome kandi ni abanyabwoba.”

Ikipe yongeyeho ko ari gukorana n’inzego z’ubugenzacyaha n’abayobora imbuga nkoranyambaga kugira ngo abakoze ibyo babashe kumenyekana kandi bahanwe mu buryo bukomeye bushoboka.

Tottenham yakomeje igaragaza ko ihagaze ku ruhande rumwe na rutahizamu wayo, igira Iti: “Turi kumwe  nawe, Mathys.”

Mathys Tel yageze muri Tottenham  avuye muri Bayern Munich nyuma yo kuhakina igihe gito nk’intizanyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *