Humura, uri mu kiganza cy’Imana isumba byose Ntizakurekura!, Philemon Byiringiro yongeye guhumuriza imitima ya benshi
1 min read

Humura, uri mu kiganza cy’Imana isumba byose Ntizakurekura!, Philemon Byiringiro yongeye guhumuriza imitima ya benshi

Umuramyi w’umunyarwanda Philemon Byiringiro, uzwiho gukunda gusenga no kwigisha Ijambo ry’Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “NDAGUKUNDA”. Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bw’ihumure n’urukundo rw’Imana rudasaza.

Amagambo agize iyi ndirimbo agaragaza uburyo Imana yihanganira abantu bayo, ikabarinda nk’“imboni y’ijisho ryayo” kandi ikababera umwungeri utazigera abatererana. Mu gitero cya mbere, Philemon Byiringiro aririmba ati:“Kuko nagukunze urukundo ruhoraho, nagukuruje ineza yanjye ndakwiyegereza, naguciye mu biganza nk’uca imanzi, ndagukunda mwana wanjye.”

Inyikirizo yiyi ndirimbo ishimangira ko Imana idatererana abayizera, aho ivuga iti: “Ndi Imana yawe, nkurinze nk’imboni y’ijisho ryange, sinzakurekura mwana wange, ndagukunda uri uwange.” Ubutumwa bukomeye burimo ni uko umuntu uri mu biganza by’Imana nta cyamwangiza cyangwa ngo kimutandukanye n’urukundo rwayo.

Philemon Byiringiro avuga ko iyi ndirimbo yayanditse kugira ngo yibutse abantu ko Imana ariyo mugabane wabo, kandi ko nubwo abantu bashobora gucibwa intege n’ibibazo by’ubuzima, Uwiteka ahora ari we mbaraga, indirimbo n’umutsinzi.

Asoza indirimbo agira ati: “Turagara uririmbe, kuko Uwiteka ni we mugabane wawe, ambara ikamba mu kimbo cy’ivu kuko agutsindishiriza.”

Iyi ndirimbo “NDAGUKUNDA” ikomeje guha imbaraga abakunzi b’umuziki wa gospel, aho benshi bayibonamo isengesho ryuje kwizera no kwibutsa ko urukundo rw’Imana ari rwo rukiza byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *