Ikoranabuhanga: Hari gukorwa amadarubindi azajya afasha abantu batumva neza
1 min read

Ikoranabuhanga: Hari gukorwa amadarubindi azajya afasha abantu batumva neza

Abashakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye muri Écosse bari gukora amadarubindi afite umwihariko wo gufasha abantu bafite ibibazo byo kutumva neza.

Aya madarubindi azaba afite camera izajya ireba ibyo uyambaye abona, mu gihe ari kugirana ikiganiro n’umuntu, ifate amajwi.

Ayo majwi azajya yoherezwa kuri ‘server’ kuri ubu ziri muri Suède aho porogaramu zabugenewe zizajya zihita ziyayungurura akurwemo urusaku n’ibituma atumvikana neza.

Iri koranabuhanga ryo gutunganya amajwi rikoresha ikoranabuhanga ryo gusesengura iminwa mu gihe umuntu avuga [lip-reading] n’irindi ry’ubwenge buhangano [artificial intelligence].

Ibi bivuze ko rishobora no gutandukanya amajwi mu gihe abantu barenze umwe bari kuvugira icya rimwe.

Ya majwi yamaze kuyungururwa, azajya ahita yoherezwa mu twuma turi kuri ya madarubindi dufasha abantu kumva neza, hanyuma ijwi riyabasomere mu buryo bunoze, kandi bikorwe mu buryo bw’ako kanya n’ubwo byumvikana nk’inzira ndende.

Utu twuma dufasha umuntu kumva, tuzaba turi ku duti tw’amadarubindi dufata ku matwi.

Prof. Mathini Sellathurai wo muri Kaminuza ya Heriot-Watt avuga ko intego atari ugusimbura udukoresho dusanzwe twifashishwa mu kumva [hearing aids], ahubwo ari ugutuma dukora neza kurushaho.

Itsinda riri gukora kuri uyu mushinga ryizeye ko aya madarubindi azaba yageze ku isoko mu 2026 kandi riri gukorana n’abasanzwe bakora udukoresho dufasha kumva neza kugira ngo n’ajya hanze azabe ahendutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *