
Konti ibihumbi 10 za Instgram zafunzwe
Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram bijujutiye icyemezo cyafashwe na Meta icunga uru rubuga, nyuma y’uko ifunze konti (accounts) hagakekwa ko zaba zararenze ku mabwiriza agenga uru rubuga.
Amakuru dukesha BBC, avugako ko abafungiwe konti, ari bamwe mu bashinjwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni yangiza abana, ariko na bo bakavuga ko barenganijwe.
Abahuye ni iki kibazo barenga ibihumbi 10 mu gihe cy’amezi ane, bakavuga ko konti zabo zafunzwe ku makosa yakozwe na Meta kuko nyuma yaho BBC ibimenyeye igatangira kubikurikirana zimwe muri zo zongeye gufungurwa.
Abarenga maganatanu baganiriye na BBC bavuga ko konti zabo bazikoreshaga mu kazi kabo ka buri munsi, bikaba byarabateje igihombo harimo no gutakaza bimwe mu byari bibitswe kuri uri rubuga harimo amafoto n’ibindi.
Amategeko n’amabwiriza agenga urubuga rwa Instgram avuga ko bibujijwe gukurakwiza amashusho, amafoto cyangwa ubutumwa bigaragaramo amashusho y’urukozasoni agaragaramo abana cyangwa abashishikariza kwishora mu mibonano mpuzabitsina, bikaba bishobora kuba intandaro yo gufungwa kwa konti ku muntu warenze kuri aya mabwiriza.
Muri Kamena 2025, abakoresha urubuga rwa Facebook na bo bahuye ni iki kibazo cyo gufungirwa konti zabo , nyuma Meta iza gutangaza ko habayemo ikibazo iri kugikemura.
Meta igenzura imbuga zirimo Facebook, Instgram ndetse na Whatsapp ntacyo iratangaza kuri izi konti ziri gufungwa ku rubuga rwayo rwa Instgram, ariko zimwe muri zo zatangiye gufungurwa nyuma yaho iki kibazo kigeze mu itangazamakuru.