
Manchester United igiye kubona isoko rya Jordan Sancho
Ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani irimo kuganira n’iya Manchester United kugira ngo isinyishe burundu Jadon Sancho ku kayabo ka miliyoni £20, nyuma y’uko amaze imyaka ibiri atizwa mu makipe atandukanye.
Sancho, w’imyaka 25, yageze muri United avuye muri Borussia Dortmund ku kayabo ka miliyoni £73 muri 2021, agirwa umwe mu bakinnyi bahenze mu mateka y’iyo kipe. Ariko aho kuba igisubizo, yahindutse umutwaro, ndetse benshi bamufata nk’umwe mu bakinnyi batagize icyo bafasha ikipe mu myaka ya vuba.
Yatijwe inshuro ebyiri, aho yagaragaje ubuhanga bwe muri Dortmund, akagera no ku mukino wa nyuma wa Champions League, ndetse no muri Chelsea aho yegukanye igikombe cya Europa Conference League. Nubwo atari yitwaye nabi, Chelsea yanze kumugumana burundu.
AS Roma, iyobowe na Gian Piero Gasperini, yifuza kumuzana kugira ngo ayifashe mu irushanwa rya Europa League izitabira umwaka utaha. Mu gihe yari afite amahirwe yo kujya muri Turikiya agasubirana n’abatoza bamutoje nka Jose Mourinho muri Fenerbahce na Ole Gunnar Solskjaer muri Besiktas, Sancho yahisemo kutabyitaho arangamira kwerekeza mu mujyi wa Roma.
Solskjaer ni we wamuzanye muri United, ariko birangira amukuyeho amaboko vuba, ndetse n’umutoza Erik ten Hag yaje kumutandukanya n’abandi, amwohereza gukora imyitozo wenyine kubera ibibazo by’umubiri n’imyitwarire.
Kugeza ubu, Roma iri no mu biganiro n’undi mukinnyi wo ku ruhande, Leon Bailey wa Aston Villa, ariko Sancho we bavuga ko bamwifuza by’umwihariko. United nayo irashaka gutandukana n’abandi bakinnyi nka Antony na Alejandro Garnacho, ushobora kwerekeza muri Chelsea vuba.