
“Assumption,” umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya usobanuye byinshi ku bakristu, ni ayahe mateka ubumbatiye?
Assumption ni umunsi ukomeye ku bakirisitu, by’umwihariko abakristu gatolika ukaba wizihizwa buri wa 15 Kanama buri mwaka.
Assumption biva ku ijambo ry’ikilatini ‘Assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa. Uyu munsi wizihizwa hafi ku Isi hose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo.
Hano mu Rwanda benshi baba biteze ko haza kugwa imvura bita iy’umugisha, n’ubwo hari n’abandi bavuga ko iyi mvura yari isanzweho n’iby’amadini bitaraza mu Rwanda.
Nk’uko inyandiko zibyerekana, uyu munsi wizihizwa cyane na Kiliziya Gatolika, ariko ngo hari n’andi madini y’aba Orutodogisi (Orthodox) na Angilikani awizihiza. Nta gushidikanya uyu munsi benshi mu bawemera ndetse n’abawizihiza, baba bizeye ko ari bwo Bikira Mariya (Mariya nyina wa Yesu/Yezu) yajyanwe mu ijuru
Ese Bibiliya ivuga iki kuri uyu munsi?
Muri Bibiliya nta hantu hagaragaza uburyo Bikira Mariya yagiye mu ijuru, gusa ibitabo bitandukanye by’iyobokamana bya Kiliziya Gatolika bigaragaza ko Bikira Mariya yajyanwe mu ijuru n’imbaraga z’Imana nyuma yo kubaho mu buzima bwo ku Isi akabaho adacumura bityo bagasobanura ko yatsinze icyaha n’urupfu.
Hari abifashisha amasomo yo mu 1 Abakorinto 15:54 ndetse no mu Itangiriro 3:15 basobanura ibyo kujya mu ijuru kwa Bikira Mariya nyuma yo kurangiza ubuzima bwe bwa hano ku Isi.
Ni nde watangije iki gikorwa cy’izihizwa ry’uyu munsi?
Iyo bigeze ku ngingo zimwe mu nyandiko zerekana ko iyi myemerere ijyanye n’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya yazanywe bwa mbere ku Isi na Papa Piyo XII, mu 1950 ashyiraho ihame ryo kwizihiza uyu munsi. Iki gihe Papa Piyo XII yagize ati: “Mu bushobozi bw’umwami wacu Yezu Kirisitu, ari na we mwami w’intumwa Petero na Pawulo, no mu bubasha bwanjye bwite, ntangaje ku mugaragaro iri teka ritagatifu ko umubiri wa Bikira Mariya n’umwuka we byazamuwe mu ijuru nyuma y’uko arangije ubuzima bwe bwa hano ku Isi.”Urujijo ruri muri iri hame ryavuzwe na Papa Piyo XII ntabwo ryasobanuye neza niba Bikira Mariya yarajyanwe mu ijuru abanje gupfa cyangwa niba yaragiye mu ijuru adapfuye.
Ku bijyanye n’iri jyanwa mu ijuru rya Bikiri Mariya benshi turabyizihiza ariko nta mushumba wa Kiliziya Gatolika n’umwe wigeze avuga ko Bikira Mariya yabanje gupfa mbere yo kujyanwa mu ijuru, abakirisito Gatolika benshi bizera ko yajyanwe mu ijuru adapfuye.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bakirisito Gatolika bo mu Burengerazuba biganje muri Orthodox bemera ko Bikira Mariya yapfuye ariko nyuma yo gupfa akazuka hashize iminsi itatu akakirwa n’ijuru nk’uko byagenze ku muhungu we Yesu Kirisitu n’ubwo hari n’abahamya ko Bikira Mariya atigeze apfa.
Hari inyandiko ivuga ko Kiliziya Gatolika ifata igice cya 12 cy’Ibyahishuwe nk’ibyanditswe bisobanura ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Kujyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya hari abavuga ko ari impano yaturutse mu ijuru y’uko yabaye nyina wa Yesu ndetse benshi bizera ko kujyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya bishimangira isezerano rivuga ko abakiranutsi bazajyanwa muri Paradizo ku iherezo ry’ubuzima bwo mu Isi.
Hirya no hino ku Isi abakirisitu benshi bizera ko ibara ry’ubururu bw’ikirere ari ryo ryagenewe kwambarwa kuri uyu munsi kuko rifitanye isano n’ijuru ndetse no kwera n’ukuri. Hari inkuru zivuga ko mu bihe byo hambere hari abizihizaga uyu munsi bakora ikimenyetso cyo kujugunya ibiceri (amafaranga) mu mihanda babinyujije mu madirishya y’inzugi, mu rwego rwo kwerekana uburumbuke mu by’ubukungu.
Uyu munsi wa none, benshi mu bagerageza kwizihiza uyu munsi bakora ibimenyetso byo kubaha Bikira Mariya babikorera imbere y’amashusho y’uyu mubyeyi wa Yezu. Ibimenyetso bakora byiganjemo imivugo yo kumusingiza n’indirimbo zo kumuhimbaza ndetse n’amasengesho yahimbiwe uyu mubyeyi.
Uko Assumption y’uyu mwaka yizihijwe:
Ku itariki ya 15 Kanama 2025, ni bwo hazizihiwa Umunsi Mukuru wa ngarukamwaka wa Asomusiyo usobanura ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Ni umunsi wabanjirijwe n’Igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Kanama 2025, ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’ingoro bushishikariza abantu twitwararika umutekano.
Byanagarutsweho mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, ku wa 10 Kanama 2025, mu itangazo ryagenewe abakirisitu n’abandi bose bagera i Kibeho mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo.
Muri iryo tangazo ryibanze ku kunoza umutekano ku munsi w’Asomusiyo, ubuyobozi bw’Ingoro bwashimangiye ingingo esheshatu zo kwitwaririka ku bazitabira amasengesho y’Asomusiyo zirimo, kwitwaza mituweli cyangwa ubundi bwishingizi bwo kwivuza ku bazahagana bose, kwitwaza indangamuntu, mu gihe abana bo batarengeje imyaka 15 basabwe kuba bari kumwe n’ababyeyi babo.
Iri tangazo ryakomeje rivuga ko ababyeyi bahetse abana bateganya kwitabira aya masengesho bagirwa inama yo kutaza mu mbaga y’abantu benshi, rikanihanangiriza abantu ko bitemewe na gato kubazitabira amasengesho bose, guhirahira baryama mu kiliziya y’Ingoro, ahasanzwe hakoreshwa nk’alitari iturirwaho igitambo cya misa ndetse no muri Shapeli y’Amabonekerwa.
Abantu kandi basabwe kwirinda ababashuka bitwaje ubutumwa bwa Kibeho bakoresheje ikoranabuhanga.Buragira bagira bati “Abantu bazaza i Kibeho ku Munsi Mukuru w’Asomusiyo no mu gitaramo kiyibimburira, muzirinde abatekamutwe b’abajura bibira kuri telefone bitwaje ubutumwa bwa Kibeho.”
Asomusiyo iheruka mu 2024, hari hateraniye abasaga ibihumbi 85, ibyatangajwe ko ari wo mubare munini wari witabiriye mu mateka ya Kibeho, ibishimangira ubwitabire bwinshi nyuma y’uko hageze umuhanda wa kaburimbo.
Ku munsi wa 15 Kanama buri mwaka, imbaga y’abakirisitu Gatolika bo mu Rwanda ndetse n’abandi baba baturutse hirya no hino ku Isi baba bateraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda ku butaka butagatifu kubera ibijyanye n’amabonekerwa yahabereye hagati ya 1981 na 1982.