‎Umujyi wa kigali wihaye intego yo kwinjiza miliyali 80  binyuze mu misoro n’amahoro
2 mins read

‎Umujyi wa kigali wihaye intego yo kwinjiza miliyali 80 binyuze mu misoro n’amahoro

Umujyi wa Kigali wihaye intego yo kwinjiza miliyali 80 Frw binyuze mu misoro n’amahoro  mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, avuye kuri miliyali 60 yarariho mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.

‎Byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, mu nama yahurije hamwe abakozi bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali.

‎Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Cloudine, aganira na Televiziyo y’Igihugu yavuze ko kugira ngo iyi ntego igerweho basaba abashinzwe imisoro gukomeza kwibutsa abasora ndetse no kubereka uburyo bakoresha batanga umusoro kuko byagaragaye ko bamwe mu badatanga umusoro bahugira mu kazi kabo amatariki yo kwishyura umusoro akarenga.

‎Yakomeje avuga ko uko imisoro yiyongera bitanga amahirwe yo kongera ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali.

‎ Ati “Uko gukusanya imisoro bigenda byiyongera ni ko biha ubushobozi Umujyi wa Kigali bwo gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye, byaba ibikorwaremezo nk’imihanda n’ibindi bifitiye akamaro abaturage. Ni ingenzi ko buri muturage  abyumva, cyane cyane  buri muntu wese usora, iyo asora ari mu Mujyi wa Kigali aba ari gufasha iterambere ry’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali”.

‎Abakozi bashinzwe ubukungu mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko hakiri imbogamizi  y’abacuruzi n’abandi bafite ibikorwa bigomba gusora, ariko bakinyereza imisoro bitewe no kudasobanukirwa neza akamaro ko gutanga umusoro ndetse ko hari n’abandi bakora mu buryo butazwi batanditse mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

‎Kugira ngo intego biyemeje igerweho kandi abitabiriye inama, biyemeje ko bagiye kongera kwinjira mu ibarura ryimbitse kugira ngo barebe ibikorwa bitishyuraga imisoro n’ibyishyura imisoro nabi mu rwego rwo kubikosora, basobanuye ko kandi hakenewe ubufatanye bw’inzego zose zirebwa n’iyi gahunda kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

‎ Mu mwaka w’isoresha wa 2024/2025, RRA yakusanyije miliyari 3.079,8 Frw z’imisoro, yarenzeho 1,3% kuri miliyari 3.041,2 Frw yateganyaga gukusanya.

‎ Ni mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, RRA ifite intego yo gukusanya miliyari 3.628 Frw z’imisoro, ingana na 53% by’ingengo y’imari ya miliyari 7.032,5 Frw izakoreshwa muri uyu mwaka watangiranye na Nyakanga 2025.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Cloudine.

Abakozi bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali bimeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kongera imisoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *