Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 11 Gashyantare
2 mins read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 11 Gashyantare

Turi ku wa 11 Gashyantare 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore n’abakobwa biyeguriye ibijyanye na Siyansi.
Ibi ni bimwe mu byabaye kuri uyu munsi mu mateka
2025: Mu Karere ka Rulindo ko mu murenge wa Rusiga ho Ntara y’Amajyaruguru habereye impanuka y’imodoka ya bisi yari itwaye abagenzi bava i Kigali berekeza i Gisenyi, abantu 20 bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.
1990: Nelson Mandela yarafunguwe ava muri Gereza ya Victor Verster nyuma y’imyaka irenga 27 yari amaze (…)

Turi ku wa 11 Gashyantare 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore n’abakobwa biyeguriye ibijyanye na Siyansi.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Gregory na Mutagatifu Pascal.

Ibi ni bimwe mu byabaye kuri uyu munsi mu mateka

2025: Mu Karere ka Rulindo ko mu murenge wa Rusiga ho Ntara y’Amajyaruguru habereye impanuka y’imodoka ya bisi yari itwaye abagenzi bava i Kigali berekeza i Gisenyi, abantu 20 bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.

1990: Nelson Mandela yarafunguwe ava muri Gereza ya Victor Verster nyuma y’imyaka irenga 27 yari amaze afungiwe impamvu za politiki.

2011: Hosni Mubarak yeguye ku butegetsi bwa Misiri nyuma y’igitutu cyatewe n’imyigaragambyo y’abaturage.

2013: Vatican yatangaje ko uwari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Benedict XVI agiye kwegura ku nshingano ze bitewe n’iz’abukuru.

2020: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko icyorezo cyugarije Isi, cyitwa COVID-19 kandi ko giterwa na virusi ya SARS-CoV-2.

Mu muziki

Mu Rwanda, italiki ya 11 Gashyantare ifatwa na benshi nk’iya “Gapapu” bitewe n’indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo yaririmbwe n’Impala, aho bagarukaga kuri Kaberuka waherekeje inshuti ye gusura umukunzi wayo, Maritha, ariko bikarangira Kaberuka ari we wegukanye Maritha ndetse bakanabana.

Abavutse

1981: Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia Rolland, ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa aho yanabaye Nyampinga w’icyo gihugu mu 2000.

1981: Kelly Rowland, umunyamuziki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abapfuye

2012: Whitney Houston, umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakundirwaga ijwi n’ubuhanga budasanzwe mu miririmbire ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *