
Ese koko Umubatizo wo mu Mazi Menshi ufite Umumaro Kubakirisitu?
Mu myizerere ya gikirisitu, umubatizo ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bigaragaza urugendo rw’umwizera mu byo kwiyegurira Imana. Ariko se, umubatizo wo mu mazi menshi, uzwi nka baptême par immersion, usobanuye iki, kandi ni kuki hari abawemera abandi badakozwa ibyawo?
Abashyigikira uyu mubatizo bavuga ko utandukanye n’izindi nyigisho cyangwa imigenzo y’ukwemera kuko ufite ibisobanuro byimbitse. Mu gihe umuntu yibizwa mu mazi menshi, abizera babifata nk’urupfu rw’umuntu wa kera wuzuyemo ibyaha. Kandi iyo azamutse mu mazi, byerekana izuka mu buzima bushya muri Kristo.
Inkuru ya Bibiliya ishingira cyane ku magambo yo mu Abaroma 6:3–4, avuga ko “twabatijwe mu rupfu rwa Kristo, kugira ngo nk’uko yazutse mu bapfuye, natwe tugendere mu bugingo bushya.” Abakirisitu bo mu madini nka Baptistes, Pentecôte n’abandi, bavuga ko ari igikorwa gihamya ko uwabatijwe yababariwe ibyaha, akiyemeza kubaho ubuzima bushya mu butungane.
Abizera kandi babona amazi nk’ikimenyetso cy’isuku, atari uko amazi ubwabyo akuraho ibyaha, ahubwo nk’uko intumwa Petero yabisobanuye, avugako ari “igisubizo cy’umutimanama uhamye imbere y’Imana” (1 Petero 3:21). Bityo, umubatizo wo mu mazi menshi ni igikorwa cyo gutangaza ko umuntu yiyunze n’urupfu n’izuka bya Yesu Kristo.
Ku rundi ruhande, hari abatagira impamvu yo kwemera cyangwa gushyigikira uyu mubatizo. Hari impamvu zitandukanye:
Bamwe mu madini gakondo (nk’aya Gatolika cyangwa Abangilikani) bakoresha umubatizo w’abana bato hifashishijwe amazi make (gutera ku mutwe cyangwa gusuka amazi ku gahanga). Bavuga ko amahirwe yo guhabwa agakiza atagomba gutegereza kugeza umuntu akuze, kandi ko ikimenyetso cy’amazi, nubwo cyaba gito, gihagije.
Abashidikanya ku myizerere bavuga ko umubatizo ari umugenzo w’abantu, utari ikintu nyakuri gihindura umuntu imbere. Kubwabo, icy’ingenzi ni ukwemera no kubaho neza, aho kuba igikorwa cyo kwinjizwa mu mazi.
Abarwanya amadini yose bavuga ko nta mazi ashobora guhindura umutima w’umuntu, ko ahubwo ari igikorwa cy’imihango cyabaye umuco.
Uko byagenda kose, umubatizo wo mu mazi menshi wakomeje kuba intandaro y’impaka hagati y’amatorero atandukanye. Abawemera bawufata nk’urufunguzo rwo kwinjira mu rugendo nyakuri rwo gukurikira Yesu, mu gihe abandi bawubona nk’umugenzo usanzwe utari ngombwa mu rugendo rw’ukwemera.
Ariko ikigaragara, nk’uko bamwe mu nyigisho za gikirisitu zibivuga, umubatizo wo mu mazi menshi uhorana agaciro gakomeye ku bawukora, kuko ubahindukira ikimenyetso cy’ubuzima bushya, ubusabane n’Imana, n’umutimanama mushya uhamye.


