Amarira y’ibyishimo n’imitima 12 yakiriye Kristo mu gitaramo ‘Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2’ cya Elayono Worship Family
1 min read

Amarira y’ibyishimo n’imitima 12 yakiriye Kristo mu gitaramo ‘Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2’ cya Elayono Worship Family

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa 16 Kanama 2025, urusengero rwa New Life Bible Church rwuzuye indirimbo z’amashimwe, abaririmba ndetse n’abitabiriye bari mu munezero udasanzwe. Icyabazanye cyari kimwe: Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2.

Mu ndirimbo zabo zakunzwe nka “Mwami Mana” na “Urera”, Elayono Worship Family yongeye kugaragaza ko kuramya Imana ari isoko y’ibyishimo bidashira. Abari aho ntibazibagirwa uburyo David Kega na Queen Rachel babahumurije mu bihangano byabo.

Gusa isomo rikomeye ryavuye muri icyo gitaramo ni abantu 12 bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo. Benshi mu bari aho bavuga ko iki ari cyo gitangaza gikomeye kurusha ibindi byose.

Umwe mu bitabiriye yagize ati: “Nanejejwe no kubona abantu bahindurirwa ubuzima. Igitaramo cyose cyari kirangwa n’amasengesho n’ibyishimo, by’umwihariko kubona abantu banezererwa mu Mana.”

Perezida wa Elayono Worship Family, Mucyo Kepha Daniel, yemeza ko ibyo bibaye isoko y’ibyishimo byinshi: “Twabonye Imana. Abantu baraje bafite umutima wo kuramya no guhimbaza Imana, kandi intego yacu nyamukuru yo kubona abantu bakira agakiza yagezweho.”

Iki gitaramo cyongeye gushimangira ko Elayono Worship Family ari itsinda rifite intego imwe yo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka.

Elayono Worship Family yongeye kugaragaza ko kuramya Imana ari isoko y’ibyishimo bidashira

Queen Rachel yahumurije abari aho mu bihangano bye.

Photo by inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *