
Rubavu Yiteguye Guhemburwa n’Igiterane “Kuramya bikora ku mutima w’Imana”
Mu karere ka Rubavu hateguwe igiterane cy’amasengesho n’indirimbo gihariye cyiswe “Kuramya Ku Mutima W’Imana”, kizabera kuri Zion Temple CC Rubavu ku itariki ya 31 Kanama 2025 guhera saa munani z’amanywa (2PM).
Iki giterane cyateguwe na Confi, umuramyi w’inararibonye mu Rwanda no hanze, akaba ari we wazanye iki gitekerezo cyiza cyo gufasha abakunzi b’Imana gusubiza amaso ku kuramya n’umutima wuzuye.Confi, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya, yagiye agaragaza uruhare rwe mu guhuza abantu binyuze mu muziki wubakiye ku ndangagaciro za Gikristo.
Kuba ari we uri ku isonga muri iki giterane byerekana uburyo akomeje gushyira imbaraga mu guhuriza hamwe abaramyi batandukanye n’abanyamasengesho kugira ngo Rubavu n’Intara y’Uburengerazuba muri rusange bifashishwe mu kuramya Imana.Muri iki giterane, Bishop Musoni Felix azaba ari umuyobozi (Host). Ni umwe mu bashumba b’inararibonye bazwiho gukunda umurimo w’Imana no gufasha abakristo kuguma mu byiringiro. Uruhare rwe ruzaba ari ugutegura urubuga rufasha buri wese kwinjira mu mwuka wo kuramya no guhimbaza.
Hazabaho kandi inyigisho zizatangwa na Evangiliste Birori, uzaba ari umuvugabutumwa (Speaker) w’iki giterane. Ni umuntu uzwiho ubutumwa bwimbitse, bwubakiye ku ijambo ry’Imana, bugamije guhindura imitima no guhamagarira abantu kugirana ubusabane bwimbitse n’Imana.Ku ruhande rw’umuziki, Aimable uzwi nk’umunyempano mu gucuranga piano, azaba ari mu bazaherekeza abaramyi. Uyu musore yagiye amenyekana mu buryo bwihariye bwo guhuza amajwi n’inyikirizo, bituma indirimbo zijya mu mwuka byoroshyeUmuramyi Tresor na we azaba ari umuramyi nyamukuru uzaririmba muri iki giterane.
Yamenyekanye cyane mu bihangano bifasha imitima kwinjira mu mwuka wo kuramya Imana, akaba afite impano yo gufasha abakristo gusobanukirwa ko kuramya ari uburyo bwo kwegera Imana.Amakorali atandukanye azaba ari kumwe muri iki giterane harimo Asaph Worship Team yo muri Rubavu, izwiho gutanga indirimbo zifasha abakristo mu mwuka.
Hazaba kandi Bersheba Choir yo muri Goma, choir izwiho gukoresha amajwi y’ubumwe no kuramya bifite imbaraga. Si ibyo gusa, Cornerstone Worship Team yo muri Goma na bo bazaba bahari, bizerekana ubufatanye bwambukiranya imipaka mu kuramya Imana.Iki giterane kizarangwa n’ubwisanzure kuko kwinjira ari ubuntu, bikaba bigamije gufasha abantu bose kwitabira badahungabanye.
Ni amahirwe akomeye ku bakunzi b’Imana yo guhura, gusangira indirimbo z’ihimbaza Imana no kumva ubutumwa bwiza bwubaka. Rubavu izaba ihindutse ahantu h’imbaraga z’Imana mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2025.