Ben na Chance, Abaramyi Bakomeje Kwamamaza Ubutumwa bwiza ku rwego Mpuzamahanga
Abaramyi Ben & Chance, bakomeje kwagura umurimo wabo ku rwego mpuzamahanga binyuze mu rugendo rwihariye rw’ibitaramo byo mu Burayi bise “Europe Tour.” Ibi bibaye nyuma y’uko bari bamaze kwemeza ko bakomeje intego yabo yo kugeza ubutumwa bwiza kure, binyuze mu muziki ufite imizi ikomeye mu ijambo ry’Imana.

Nk’uko byatangajwe Ben & Chance biteganyijwe ko bazataramira mu bihugu bitandukanye by’i Burayi mu mezi ya Mata na Gicurasi, aho bazasura Suède ku wa 11–12 Mata, Ubudage ku wa 18–19 Mata, Norvège ku wa 25 Mata,Brussels ku wa 02 Gicurasi, ndetse bakazasoza urugendo rwabo mu Buholandi ku wa 08 Gicurasi.Aya
matariki agaragaza uko iyi tour yateguwe neza hagamijwe guhura n’abakunzi babo bo hirya no hino ku mugabane w’u Burayi.Iyi Europe Tour ije ishimangira amakuru yari aherutse gutangazwa ku murimo wa Ben & Chance, aho byagaragajwe ko ari abaramyi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo. Nka couple ihuza ubuzima bw’urugo, umurimo w’ivugabutumwa n’umuziki, Ben & Chance bakomeje kuba icyitegererezo cy’ubumwe n’ubwitange mu murimo w’Imana.
Mu bitaramo byabo biteganyijwe muri iyi tour, Ben & Chance bazataramira amatorero n’imiryango y’Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu mahanga, batange ubutumwa bwo kuramya, guhimbaza Imana no gukomeza kwizera. Ibi bitaramo biteganyijwe kuzaba ari umwanya wihariye wo gusenga, kuramya no kongera guhuza imitima y’abemera bari kure y’igihugu cyabo.Abateguye iyi tour batangaje ko iyi Europe Tour ari igice cy’umurongo mugari Ben & Chance bihaye wo gukomeza kugeza ivugabutumwa bwiza ku migabane itandukanye, bakoresheje impano zabo mu ndirimbo no mu kuyobora ibihe byo kuramya.
By’umwihariko, bagaragaje ko iyi tour izafasha abakunzi babo bo mu Burayi kongera kwegera Imana no kumva ko batari bonyine mu rugendo rujya mwijuru. Ben & Chance Europe Tour igaragara nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’itsinda rimaze kwigarurira imitima ya benshi. Iyi tour ikomeje kubaka ku izina n’umurimo byari bimaze kumenyekana, ishimangira ko Ben & Chance bakomeje kuba intumwa z’ubutumwa bwiza, bakoresheje umuziki nk’ururimi ruhuza imitima n’Imana ku isi hose.

