Uganda: Mu isengeho basohoye, Abepiskopi Gatorika basabye abakristu gusenga no kurangwa n’Amahoro mu bihe by’Amatora
2 mins read

Uganda: Mu isengeho basohoye, Abepiskopi Gatorika basabye abakristu gusenga no kurangwa n’Amahoro mu bihe by’Amatora

Abepeskopi bo muri Uganda basohoye isengesho rigamije gusaba amahoro, ubutabera n’ubumwe mu gihe abaturage bitegura amatora ya Perezida n’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu gihe Uganda yitegura amatora ya Perezida ndetse n’abadepite 499 bagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026, Abepiskopi ba Kiliziya Gatorika bo muri Uganda basohoye isengesho rusange rigamije gusabira igihugu amahoro, ubutabera n’ubumwe bw’Abanya-Uganda.

Mu itangazo basohoye ku wa Kabiri, tariki ya 5 Mutarama, abepiskopi bahuriye mu Nama y’Abepiskopi ba Uganda (Uganda Episcopal Conference – UEC) basabye Imana guha Komisiyo y’Amatora ubwenge n’ubunyangamugayo kugira ngo isohoze inshingano zayo mu mucyo no mu butabera.

Bagize bati: “Dusangize iri sengesho henshi hashoboka, kandi dushishikarize buri wese kurisenga mu rwego rwo gusabira igihugu cyacu n’aya matora ari imbere.”

Muri iri sengesho ryashyizweho umukono na Perezida wa UEC, Musenyeri Joseph Antony Zziwa, Umushumba wa Diyosezi ya Kiyinda-Mityana, Abepiskopi basabye ko umwuka w’ubumwe uruta amacakubiri, kandi ko ukuri, amahoro n’icyizere bikomeza kuyobora no guhumuriza Abanya-Uganda.

Iri sengesho rivuga riti:  “Umwuka w’ubumwe udatandukanya urushe amacakubiri, imitima yacu yuzuzwe urukundo dukunda igihugu cyacu. Ukuri kuyobore amagambo yacu, amahoro adutere gukora ibyiza, naho icyizere kimurikire ejo hazaza hacu.”

Abepiskopi banasabye Imana kuyobora abatora kugira ngo bazitorere abayobozi bakunda igihugu by’ukuri, bafite ubutwari bwo guharanira ukuri n’ubutabera, kandi bafate igihe cyo kumva abandi mu bwubahane.

Bati: “Ibyo dukora byose bibe bigamije guteza imbere ubutabera n’amahoro muri Uganda.”

Aya matora azitabirwa n’abakandida umunani bahatanira umwanya wa Perezida, barimo Perezida uriho Yoweri Kaguta Museveni w’ishyaka NRM, umaze ku butegetsi kuva mu 1986, ndetse na Robert Kyagulanyi Ssentamu wa National Unity Party (NUP), Nandala Mafabi wa FDC, Kasibante Robert wa NPP, Mugisha Muntu wa ANT, Frank Burila Kabinga wa RPP, Munyagwa Mubarak Sserunga wa Common Man’s Party, na Elton Joseph Mabirizi wa Conservative Party (CP).

Hagati aho, Arikiyepiskopi wa Kampala, Paul Ssemogerere, yasabye Abanya-Uganda gukomeza kugira icyizere no kurangwa n’amahoro mbere y’amatora, avuga ko hari ubwoba n’impungenge biterwa n’amagambo acamo abantu ibice anyuzwa mu bitangazamakuru.

Mu nyigisho yatanze ku wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama, i Nkokonjeru, yagize ati: “Dusabire igihugu cyacu gukomeza amahoro, cyane cyane mu bihe by’amatora. Ibyo tubona mu bitangazamakuru birababaje kandi biteye ubwoba n’impungenge.”

Yakomeje ashimangira ko amatora y’amahoro ari ingenzi mu guteza imbere ubutabera n’ubwiyunge, asaba abakristu gukomeza gusenga kugira ngo amahoro, ubwigenge n’ubumwe biganze muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *