“Uwiteka yakoze ibintu bidasanzwe kuri twe, natwe twuzuye ibyishimo.”
1 min read

“Uwiteka yakoze ibintu bidasanzwe kuri twe, natwe twuzuye ibyishimo.”

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’umuhanzikazi umunyerewe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo yasangizaga abamukurikira n’abakunzi be inkuru y’uko agiye kwibaruka Ubuheta. Ibi yabitangaje yifashishije amashusho, yashyize hanze ari kumwe n’umugabo we n’umwana wabo bise Kwanda

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje ko we n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bagiye kwibaruka umwana wa kabiri. Yabiherekesheje amagambo agaragaza ko ashimira Imana, imirimo iri kugenda ikora mu buzima bwe n’umuryango we.

Ati “Murebe ibyo Uwiteka yakoze! Bakundwa umuryango wacu uri kwaguka. Turitegura undi mwana vuba cyane. Uwiteka yakoze ibintu bidasanzwe kuri twe, natwe twuzuye ibyishimo.”

Clarisse Karasira akaba agiye gukurikiza imfura yabo bibarutse mu 2022, bise Kwanda Krasney Jireh. Uyu yavutse mu ijoro rya tariki 13 Kamena 2022 mu bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu Mujyi wa Portland muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021. Bakaba arahuye muri 2017 ubwo bari mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.

Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubucuti bwabo butangira ubwo. Uko ubucuti bwabo bwarushagaho kwaguka, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Uyu muhanzi kazi akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda, cyane cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ntizagushuke na Gira neza bitewe n’ubutumwa zibumbatiye. Mu zindi ndirimbo ze harimo nka Kwanda, Urukundo ruganze, Twapfaga iki n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *